AmakuruPolitiki

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari waburiwe irengero yamaze kuboneka

Nyuma y’itangazo ryari ryashyizwe ahagaragara n’umuryango w’umunyamakuru Jean Paul Nkundinzeza ryarangishaga ko yaburiwe irengero, ubu hasohotse andi makuru meza kuri uyu muryango yemeza ko yamaze kuboneka.

Umuryango w’uyu munyamakuru wari watangaje ko yabuze kuva kuwa mbere w’iki cyumweru kandi inzego zishinzwe iperereza ntacyo zirageraho mu kumushakisha.

Kuri uyu wa Gatandatu Mike Karangwa abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yanditse amenyesha Abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’uyu muryango ko Jean Paul yamaze kuboneka.

Yagize ati’:”Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari warabuze yamaze kuboneka. Ubu ari kumwe n’umuryango we. Turashimiye cyane*.

Jean Paul Nkundineza ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube Jalas Official TV aho atambutsa inkuru zijyanye n’ubutabera, n’imibereho y’abaturage.

Umwe mu bavandimwe be utifuje gutangazwa amazina yari yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twamubuze kuva ku itariki 13 z’uku kwezi ahagana mu ma saa saba z’amanywa kandi muri ayo masaha yari mu Kiyovu muri imwe muri Hotel zihari twizera ko haba hatekanye cyane.”

Yongeraho ati: “Birashoboka ko yari ari mu kazi kuko akunze gukorera ibiganiro muri iyo Hotel ibarizwa mu Kiyovu.”

Uyu muvandimwe we yari yavuze ko bamenyesheje urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, iby’umuntu wabo wabuze, ati: “Ariko hashize iminsi ine dutegereje igisubizo cy’ibyavuye mu iperereza”.

Umwe mu bakorana na Nkundineza nawe yari yagize“twamubuze kuwa mbere saa saba ari mu kazi kuri hotel iri mu Kiyovu”, ntiyifuje kurenzaho ibindi.

Vuba aha Nkundineza yakoze inkuru ku miryango yimuwe ku ngufu mu gace ka Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama muri Kigali, inkuru y’ifungwa ry’uwahoze akuriye irushanwa rya Miss Rwanda waje kuba umwere, yanatangaje bwa mbere inkuru yavuzwe cyane mu minsi ishize y’umwana wamaze amezi afunze aregwa ko yafatanywe ibiyobyabwenge ari iwabo.

Nkundineza afite imyaka 40, yakoze no ku binyamakuru Umuseke.rw, Radio Voice of Africa na Radio Isango Star.

Hari undi munyamakuru nawe umaze ’icyumweru kirenga aburiwe irengero’

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko mugenzi wabo Nuhu Bihibindi nawe amaze igihe kirenga icyumweru nta uzi aho aherereye.

Nuhu yashinze kandi akuriye ikinyamakuru cyandika kuri Internet Umuyoboro.rw, yakoreye kandi Radio ya kislamu y’i Kigali, Voice of Africa.

Ikinyamakuru DW kivuga ko “hashize icyumweru kirenga” Nuhu Bihibindi aburiwe irengero.

Itangazo ryari ryashyizwe hanze n’umuryango wa Jean Paul Nkundineza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger