AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Fiona Mbabazi yasezeye muri RBA,

Fiona Mbabazi umaze imyaka cumi n’umwe mu biganiro bitandukanye mu rurimi rw’Icyongereza harimo n’amakuru, yasezeye mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yari amaze igihe kinini akorera.

Uyu munyamakuru yavuze ko imyaka 11 ishize ari mu itangazamakuru, kandi ko ari urugendo rw’urwibutso. Avuga ko igihe kigeze kugira ngo afate ikiruhuko ‘mvumbure ibindi bishya’ nk’uko yabyanditse.

Fiona Mbabazi mu butumwan yanditse kurubuga rwa Twitter, avuga ko yashyize akadomo ku rugendo rwe rw’itangazamakuru yari amazemo igihe kinini.

Fiona yashimye Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Arthur Asiime ndetse n’Umuyobozi wungirije w’iki kigo, Madame Uwanyiligira bamuteye imbaraga, bamugira inama kandi baramwumva muri uru rugendo.

Uyu mugore yashimye abanyamakuru bagenzi be bamufashije ‘kuba uwo ari we uyu munsi’, ashimira abakurikiranaga ibiganiro n’amakuru yakoraga bamushyigikira mu rugendo rwose yari amaze kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uyu mugore murugendo rwe yinjira mu itangazamakuru yize muri Kenya, itangazamakuru yaritangiriye kuri Flash Fm mu 2009, akorera Tv10 kuva mu 2012 kugera mu 2015.

Fiona yatangiye gukorera RBA kuva muri Kanama 2015. Afite ubumenyi n’uburambe mu itangazamakuru ry’amashusho n’amajwi.

Fiona Mbabazi benshi bamuzi cyane mu kuyobora ibiganiro, gutegura ibikorwa bitandukanye n’ibindi bitandukanye.

Fiona Mbabazi mu butumwa yatanze yavuze ko “RBA hazakomeza kuba mu rugo ariko ubu niteguye kwaguka, kwiga no kureba icyo iy’isi y’indi itanga.”

Fionah Mbabazi mu 2018 yari kumwe n’uyu musore byavugwaga ko ari we bakundana , ubu barabana nk’umugabo n’umugore

Fiona Mbabazi yasezeye muri RBA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger