Umunyamakuru Claude Kwizigira yatangaje itariki y’ubukwe bwe-AMAFOTO

Claude Kwizigira wamenyekanye cyane mu makuru y’imikino kuri Radio Rwanda yatangaje itariki azakoreraho ubukwe ubwo yari mu birori by’isabukuru ye i Rubavu.

Claude Kwizigira mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo yari mu karere ka Rubavu ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’inshuti zabo, aha bakaba bari bagiye gutembera binahurirana n’uko ari bwo uyu musore yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.

Nyuma yo kwizihirwa n’ibi birori nibwo uyu Jean Claude Kwizigira na Umubyeyi Clarisse bahise batangaza umunsi ny’irizina bazasezeraniraho kubana akaramata. Ubwo bari bavuye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bari bagiye kwizihiza isabukuru , aba bombi bahavuye bemeranyije neza itariki y’ubukwe bwabo ko ari ku ya 21 Nyakanga 2018.

Kwizigira Jean Claude na Umubyeyi Clarisse bagiye kurushinga nyuma y’urugendo rw’imyaka cumi n’itanu bari mu rukundo none ubukwe bwabo buzatahwa ku ya 21 Nyakanga 2018.

Bamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwabo
Umukunzi wa Kwizigira ni uwo wambaye imyenda y’ umweru
Byari ibyishimo

Comments

comments