AmakuruUrukundo

Umunyamakuru Benjamin Gicumbi yasezeranye kubana n’umukobwa bakorana-AMAFOTO

Umunyamakuru Benjamin Gicumbi yasezeranye imbere y’amategeko na Umuhoza Delphine bari basanzwe bakorana kuri Radio 10.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019, bahanye isezerano mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Nyuma y’uyu muhango hakaba hari bukurikireho umuhango wo gusaba no gukwa saa 14:00’ uri bubere Kicukiro kuri Rainbow.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, gusaba no gukwa, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2019 aba bombi barajya no gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika mu misa izabera muri Lycée Notre Dame de Citeaux.

Hagenimana Benjamin wamamaye nka ‘Gicumbi’ mu kogeza umupira kuri Radio10 yaherukaga kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Umuhoza tariki ya 30 Ukuboza 2018.

Gicumbi n’Umuhoza Delphine bagiye kubana banakorana kuri Radio na TV10, aho Gicumbi akora mu kiganiro cy’imikino kizwi nka ’Ten zone’ no kogeza imipira mu gihe Delphine akora muri Prime 10 kuri TV10.

Babanje gusobanurirwa amategeko agenga abashakanye…baherekejwe n’imiryango n’inshuti

Twitter
WhatsApp
FbMessenger