AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Umunya Burkinafaso yanditse amateka ku Isi mu guterura ikibuye kiremereye (+AMAFOTO)

Umugabo ufatwa nkaho ari we munini ukomeye unafite imbaraga umaze kwamamara nka Iron Biby muri  Burkina Faso yanditse amateka ku Isi yose mw’ihiganwa ryo guterura ibibuye biremereye.

Uyu mugabo muri wikendi ishize ubwo yageraga muri Burkinafaso   ku wa gatandatu yakiriwe nk’intwari ku kibuga cy’indege cya Ouagadougou.

Sheick Ahmed al-Hassan Sanou – azwi ku  izina rya Iron Biby – yateruye ikibuye gipima ibiro 229 (229Kg) yikoreye ku mutwe mu mukino wa nyuma wa Giants Live World Tour.

Uyu mugabo munini ibi yabikoze kuri Final muri Ecosse/Scotland, akaba yararushije uwari imbere ye  ku ko we  yari yabashije guterura ikibuye kinini cyapima 228kg.

Mu byishimo by’inshi Iron Biby igikombe yegukanye yagituye Burkina Faso, aganira na RFI avuga ko ubutumwe bwe ari ubw’umunezeromu gihugu.

Ati: “Ni ikintu gikomeye kuri jyewe, kubera ko nahoze ngerageza kwandika aya mateka kuva mu 2018”. Iron Biby yakomeje agira ati “Ibendera rya Burkina Faso ryatsinze.”

Iron Biby wanditse amateka mu guterura ibiremereye
Ubwo yetuguraga aya marushanwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger