AmakuruPolitiki

Umukuru w’igihugu cya Cameroon Paul Biya niwe perezida ukuze kurusha abandi bose ku Isi

Perezida wa Camerron Paul Biya niwe ufata umwanya wa mbere ku Isi mu bakuru b’ibihugu bakuze kurusha abandi ku Isi muri iki hihe.

Ni mu gihe abakuru b’ibihugu bitandukanye bababajwe n’itanga ry’umwamikazi Elisabeth II wari ugeze muzabukuru, kuko yari afite imyaka 96, nyamara n’ubwo uyu mukecuru yagiye ari nawe muntu wari mukuru mubakuru b’ibihugu, byatumye Perezida wa Cameroun afata umwanya wa mbere mubasheshe akanguhe bari mu baramutswa igihugu.

Perezida Paul Biya uyobora Cameroun kuva 1982 afite imyaka 89 y’amavuko akaba akurikirwa na Perezida wa Lebanon, Michel Naim Aoun umugwa mu ntege mu bakuru b’ibihugu bariho muri iki gihe kuko we afite imyaka 88.

Mu butumwa yatambukije ku itanga ry’umwamikazi, Paul Biya yagize ati “Urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II rushegeshe benshi kandi rufite ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).”

Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter yakomeje agira ati “Yari yihariye kandi yagize umumaro uhambaye mu mateka.”

Uretse kuba asigaye ari we ukuze kurusha abandi mu bayoboye ibihugu na za Guverinoma, hejuru y’imyaka 40 amaze ari umukuru w’igihugu, haramutse hongeweho irindwi yamaze ari Minisitiri w’Intebe n’ubundi yakomeza kuba umaze igihe kirekire ari ku butegetsi.

Kuva Cameroun yabona ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’Abafaransa mu 1960, imaze kuyoborwa n’abakuru b’igihugu babiri.

Abo ni Ahmadou Ahidjo na Paul Biya wagiye ku butegetsi mu 1982. Icyo gihe igihugu cyari gituwe n’abagera kuri miliyoni 10, ubu kikaba kimaze kugira abasaga miliyoni 28 akiri ku butegetsi nk’uko bitangazwa na World Population review.

Bikomeje kuvugwa ko aramutse nawe atarekuye ubutegetsi yazarinda asaza akiri Perezida wa Cameroun

Twitter
WhatsApp
FbMessenger