Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umukobwa yarwariye indege Meddy akizwa no kumuhobera(Amafoto na Video)

Mu gitaramo cya Mutziig Beer Fest 2017  Cyabereye mu mujyi wa Nyamata ahazwi nka Golden Tulip Hotel , umukobwa yarwaye araremba akizwa no guhobera umuhanzi Ngabo Medard Jobert “Meddy”.

Muriki gitaramo cyitabiriwe n’imbaga yiganjemo igitsina gore, benshi bari banyotewe kubona umuhanzi Meddy kubera imyaka 7 yari yirenze batamubona ndetse urukumbuzi ari rwose.

Umukobwa umwe uri mu kigero cy’imyaka 20   mu bari bitabiriye igitaramo cy’uyu muhanzi, yaje kugira ikibazo cyo kurwara urukundo[indege] agwa igihumure, aza gukizwa no guhobera Meddy , wabonaga byamurenze ndetse atabasha kuvuga icyo yashoboraga ni ukurira gusa .

Abanyamakuru baganira na Meddy yavuze ko ibi bintu nawe biba bimurenze gusa yemeza ko nta kindi kiba cyibyihishe inyuma ari rurkundo abafana be baba bamukunda, kubera kubaririmbira indirimbo zizamura amarangamutima kandi abakobwa bakaba bakorwa ku mutima  n’indirimbo nk’izi.

Muri iki gitaramo abakobwa benshi bakunda Meddy bagiye barwara muri ubu buryo gusa bamwe ntibagire amahirwe yo guhura nawe no kumuhobera ngo bashire akangononwa n’urukumbuzi bari bamufitiye.

Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi aba hanze y’u Rwanda ubwo yazaga kuwa 26 kanama 2017, yasanganiwe nabo mu muryango we ndetse n’abafana bari baje kumwakira. N’ibyishimo byinshi abo mu muryango we bavuze ko bishimiye kongera kubona uyu musore wari ukumbuwe n’abanyarwanda batari bake.

Meddy yakiranywe urugwiro n’abafana biganjemo igitsina gore basakuza cyane kubera urukumbuzi no kumwishimira ndetse nabwo hari umwe wananiwe kwihangana kubera ibyishimo ararira.

Si Meddy ibi bibayeho gusa  kuko Kuwa 18 kanama 2017, ubwo The Ben  yaririmbaga  mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame i Remera, akigera imbere y’abafana umwe yasazwe n’ibyishimo agwa igihumure.

https://www.youtube.com/watch?v=351TXuHPpoY

The Ben  ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa ‘Habibi’ ikunzwe bikomeye mu Rwanda muri iki gihe, umukobwa umukunda bidasanzwe yasazwe n’ibyishimo agwa hasi aterurwa n’abakozi ba Croix Rouge bamujyana mu cyumba cyari cyateguriwe gukorerwamo ubutabazi.

 

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 yajyanywe na Croix Rouge kwitabwaho ahabwa ubutabazi bw’ibanze, nyuma The Ben amaze guhuguka aza kumureba ndetse bahoberana igihe kinini umukobwa akira atyo.

Ibyishimo bivanze n’amarira byasaze uyu mukobwa

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger