Umukobwa yarahungabanye akimara kumukubita amaso

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26 wari wagiye mu gitaramo cyo kumurika album “imbaraga” ya Charly na Nina  yabonye umunyakuru Murindahabi Irene yikubita hasi, amusaba ko bifotozanya dore ko yari ataramubonaho na rimwe kandi amukunda bihebuje.

Mu mugoroba wo  kuwa 01 Ukuboza 2017,  Itsinda ry’abakobwa babiri  b’abaririmbyi Charly na Nina bakoze igitaramo cyo kumurikaAlbum yabo ya  mbere (Imbaraga) , maze aha niho umunyamakuru Irene uzwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro  bya Radiyo  Isango Star nka M.Irene yahuriye nuruva gusenya maze umukobwa ikimukubita amaso agwa igihumure.

Dore rero uko byatangiye , Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Isango Star, Murindahabi Irene,  yavuye mu mwanya yari yicayemo imbere arasohoka ajya hanze gato.Mu kugaruka yaciye ahari hahagaze abafana bari bishyuye ibihumbi 5, akubitana n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26, wari wasohokanye n’umusaza w’umuzungu, maze ahita amwikubita imbere, aramubyutsa aramuhobera arira nuko amwifotoreza umunyamakuru abona gukomeza.

Nkuko abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda byagiye bibabaho, uyu mukobwa mu marira menshi yashokaga kumatama , ntakindi yashakaga kuri M.Irene uretse kumukoraho, akamuvugisha ndetse bakanifotozanya nkuko Irene yabiganirije Teradignews.rw.

M. Irene yakomeje avuga ko  kuba hari  abakobwa bamubona bagafatwa n’amarangamutima ageze kuri urwo rwego, bitamutera ubwiyemezi ahubwo ko  bituma arushaho guca bugufi kandi agakora cyane akazi ke cyane ko bituma yizerako hari abakunda ibyo akora.

Iby’abakobwa bakunda abasore b’ibyamamare kugeza n’aho basa n’abatakaza ubwenge, bimaze kwigaragaza cyane mu Rwanda dore ko no minsi yashize ubwo The Ben na Meddy bazaga gutaramira i Kigali abakobwa bamwe barize ayo kwakiraka bagakizwa no guhoberana nabo.

Ibi bimaze gufata indi ntera hano mu Rwanda doreko abakobwa basigaye banarwara icyo benshi bakunze kwita kurwara indege , bazirwarira abakobwa bibyamamare bagenzi babo kuko Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 18 ugushyingo 2017 , umukobwa yarahungabanye maze akira aruko avuganye na Knowless maze amubwira ko amukunda.

Comments

comments