AmakuruImyidagaduro

Umukobwa yahuye n’ihungabana kubera gukunda Knowless

Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 18 ugushyingo 2017 , umukobwa yarahungabanye maze akira aruko avuganye na Knowless maze amubwira ko amukunda.

Umukobwa w’i Nyamirambo wari witabiriye igitaramo cyo gusoza tour du rwanda  cyabereye i Nyamirambo kuri Tappis rouge, yahungabanye ubwo Knowless yari kurubyiniro. Bijya gutangira Knowless yasazwe nibyishimo kubera urukundo abantu b’inyamirambo bamwerekaga maze ava kurubyiniro ajya hasi hafi yaho abafana bari bahagaze.

Knowless agiye gusubira ku rubyiniro umukobwa umwe yuye mu bafana maze agota Knowless ,arira cyane aramhobera maze mu magambo yuzuyemo ikiniga n’amarira amubwirako amukunda .

Uyu mukobwa yagiraga ati:”Knowless ndagukunda sana ku buryo niyo nkubonye kuri Television ibyo narindi gukora mpita mbihagarika , kubwamahirwe hano Inyamirambo ndakubonye mbabarira ubwire uburyo nazakubona basi nkatunga na nimero yawe ya Telefone kuko mu buzima bwajye uruwa gaciro gakomye………..”

Knowless akimara kumva uyu mukobwa , yakozwe kumutima n’amagambo uyu mukobwa yamubwiraga maze Kowless nawe amusubizako nawe amukunda anamwereka umusore wari wamuherekeje usanzwe akorana na Knowless ndetse na Kina music muri rusange ngo azamufashe maze amugeze kuri Knowless.

Igitaramo kirangiye  Teradignews.rw yegereye Knowless maze tumubaza uko abifata kuba umukobwa mugenzi we yamubwiye ko amukunda akanarwara maze asubizako abifata nkurukundo rusanzwe.

Knowless ati:” Njye mbifata nk’urukundo nyakuri kuko umuntu ntiyapfa kwiriza kuriya , icyo nabwira uriya mwana w’umukobwa  nuko mukunda mbivanye kumutima ndetse na bafana banjye muri rusange.”

Ubusanzwe ibi  bisigaye bifite inyito yo kurwara indege hano mu rwanda nyuma yaho abakobwa bakomeje kugira ihungabana kubera gukunda abahanzi . Ibi bikaba byarafashe indi ntera bikaba byaradutse ubwo abahanzi babiri Meddy na The Ben bakoraga ibitaramo hano mu Rwanda.

 

Uyu iwe mukobwa wahungabanye
Ati Knowless ndagukunda naho ubundi nzasara nintakubona ngo tuganire
Avugana numusore waruherekeje Knowless

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger