Imyidagaduro

Umukobwa wazengurutsaga amafoto ye ashaka abagabo icumi yashakana nabo yatangiye gusiba ayo mafoto

Huddah Monroe umunyamideli wo mu gihugu cya Kenya yatangiye gusiba amafoto ye yari afite kuri Instagram akayasimbuza bimwe mu bikorwa bye akora bijyanye n’imideli ibi bikaba byashobeye abamukurikira impamvu nyamukuru yaba yamuteye kugenda ayasiba.

Uyu munyamideli yari amaze igihe aribwo atangaje ko afite gahunda yo gushaka amafaranga yagera kuyo yifuza agashakana n’abagabo bagera ku 10 ngo kuko nawe ashakishwa na benshi.

Ubusanzwe uyu mukobwa yari amenyerewe gupostinga amafoto menshi amugaragaza ndetse nagaragaza ubwiza bw’imiterere y’umubiri we ariko muri iyi minsi siko bikimeze kuko aho kuyashiraho arikugenda akuraho nayo yariyaramaze kugezaho akishiriraho ibindi bijyanye n’imideli.

Huddah ni umunyamideli akaba n’umushabitsi mu bijyanye nabwo mu gihugu cya Kenya, akaba ari umwe mubakobwa bafite izina rikomeye muri Afurika y’iburasirazuba mukuzimurika no gutegura udushya twinshi yifashishije ibikorwa bye bikundwa n’abakobwa benshi byo kubashiraho ibirungo ku mu biri bibongerera ubwiza ( Make up)

Huddah Monroe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger