Imyidagaduro

Umukobwa wari watsindiwe i Huye amahirwe aramusekeye, Aba nibo bakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018

Mu mugoroba wo kuwa 21 Mutarama 2018, hamenyekanye abakobwa bazahagararira Intara y’Uburasirazuba, nkuko bigenda no mu zindi ntara rero, abakobwa babazwa ibibazo ubundi akanama nkemurampaka kagatanga amanota bitewe nuko basubije nanone bakareba ku buranga umukobwa aba afite.

Nyuma yo kureba ibyo byose rero akanama nkemurampaka kamaze guteranya amanota mu muhezo, abagize akanama nkemurampaka bemejeko aba bakobwa bakurikira aribo bazahagararira intara y’Uburasirazuba muri Miss rwanda 2018.

Miss Rwanda 2018
Aba Bakomeje ni

Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78

Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81

Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72

Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77

Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70

Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70

Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70, uyu mukobwa ejo kuwa gatandatu yari yagiye kwiyamamariza i Huye , ntabwo byamukundiye kuko atabonetse muri babandi icumi  batoranyijwe , asa nuwumviye inama yagiriwe na Sandrine Isheja kuko akimara guca imbere y’akanama nkemurampaka i Huye , bamuhaye No, iyi No ihabwa umuntu utitwaye neza, aha Sandrine Isheja Butera uri kuyobora akanama nkemurampaka muri ibi bikorwa yahise amugira Inama yo kujya   kugeragereza ahandi none yagiye mu ntara y’Uburasirazuba biramukundiye agaragaye muri batandatu bakomeje mu kindi cyiciro.

 

I Huye atsindwa ni uku yari yambaye

Photo: Hirwa Redemptus- Teradignews.rw

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger