Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umukobwa wakundanye na Platini imyaka 4 n’imisago yambitswe impeta n’uwo yamusimbuje(Amafoto)

Ingabire Diane wahoze akundana na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz yambitswe impeta y’urukundo na Rutayisire Feston yasimbuje uyu musore.

Diane yakundanye na Platini igihe kirenga imyaka ine. Mu 2016 yatangiye kugenda asiba urusorongo amafoto bari bahuriyemo, biza kurangira yose ayamazeho. Bagikundana wasangaga bahora baterana imitoma ariko muri icyo gihe byari byaracogoye.

Urukundo rwa Feston na Diane rwitamuruye mu 2017 ubwo uyu mukobwa yatangiraga kugenda aca amarenga yarwo  ashyira amafoto ye ku rubuga rwa Instagram akongeraho amagambo yo kumuryoshyaryoshya no kumwereka ko yamwihebeye.

Ibyo byose yabikoraga amaze igihe kirenga amezi ine atandukanye byeruye na Platini ariko babigira ibanga ntibyagera mu itangazamakuru.

Diane na Feston ubusanzwe uba muri Amerika, ubu bageze kure imishinga y’urukundo rwabo iganisha ku kubana ndetse uyu mukobwa mu mafoto yashyize ku rubuga rwa instagram yagaragaje ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo.

Mu magambo yanditse, yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuba yambitswe impeta n’uyu musore bamaze igihe kigera ku mwaka bakundana byeruye.

Yateruye agira ati”Ndashima ku bwa buri kimwe. Yabwiye yego urukundo rw’ubuzima bwanjye kugera ku iherezo ryabwo, ndashimira inshuti n’abavandimwe ni intambwe ikomeye kuri  njye.”

Feston amaze igihe mu Rwanda aho yari yaraje mu biruhuko ndetse akaba yarakundaga gutemberana na Diane.

Bari bamaze iminsi batemberana ku mazi barya isi ….

Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira Diane na Feston

Ibyishimo byari byose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger