AmakuruPolitiki

Umukobwa wa Tshisekedi yashimagije Se watumye akora ubukwe bw’agatangaza

Umukobwa wa Perezida Tshisekedi(Perezida wa Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo) witwa Fanny Tshisekedi,yashimiye se wakoze ibishoboka byose ubukwe bwabo bukaba agatangaza ndetse ngo uwo munsi uzahora iteka mu mitima yabo.

Madamu Fanny abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Data wuje urukundo, Twifuzaga kubashimira ku byo mwakoze byose kugira ngo uyu munsi ube mwiza mubuzima bwacu. Ubu bukwe bwagenze neza kuva butangiye kugeza burangiye kandi ndabikesha beto yanjye,fotokopi yanjye.”

Fanny Tshisekedi yasezeranye kubana akaramata, mu bibi n’ibyiza na Dave Nsimba. Nta makuru menshi yigeze ajya hanze avuga ku musore wabaye umukwe wa Perezida Tshisekedi.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza ko ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abanyapolitiki nka Vital Kamerhe wahoze ayobora Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Yari kumwe n’umugore we Hamida Chatur.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger