AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umukobwa wa Jacob Zuma mu nzira zisanga Se muri gereza

Mu gihugu cya Afurika y’epfo hamaze iminsi habera imyigaragambyo yamagana ifungwa ry’uwahoze ari perezida w’iki gihugu Jacob Zuma, aho abaturage bakomeje gusaba ko yafungurwa ndetse umukobwa wa Jacob Zuma witwa Duduzile Zuma akaba akomeje gushinjwa gutangiza imyigaragambyo.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Afurika y’epfo, ngo umukobwa wa Duduzile Zuma yanditse kuri twitte ubutumwa bwamagana ifungwa rya papa we, maze abaturage nabo batashimishijwe n’ifatwa ry’uwahoze ari perezida wabo bahita birara mu mihanda yo mu mujyi wa Johannesburg batangira kwigaragambya basaba ko uyu mugabo yarekurwa.

Amakuru akomeza avuga ko abantu batandukanye barangajwe imbere n’urubyiruko aribo bagiye mu mihanda batangira kwigaragambya bangiza ibintu bitandukanye, basahura amaduka ndetse baranayatwika mbese ibintu biragenda biba bibi cyane hahandi polisi yananiwe kubahagarika.

Ntabwo ari mu mujyi wa Johannesburg hibasiriwe n’abantu bigaragambyaga basaba ko Jacob Zuma yarekurwa agasubira iwe mu rugo, kuko no mu duce twa KwaZulu Natal ndetse na Gauteng naho abantu bagiye mu mihanda barigarambya bitewe na Zuma wafunzwe.

Umukobwa wa Jacob Zuma yakomeje gushyirwa mu majwi ashinjwa gutangiza iriya myigaragambyo akoreshe twitter gusa uyu mukobwa nta kintu na kimwe yari yatangaza ku bintu bikomeje kumuvugwaho ahubwo yahisemo kuruca ararumira ariko bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko twitter yakoreshejwe atari iye ahubwo ari abantu bamwiyitiriye.

Hari twitter yasohotse bikekwa ko ari iya Duduzile Zuma, aho yagiye hanze igira iti: “Mureke Hashye!” nyuma y’iyo twitter nibwo imyigaragambyo yahise itangira ibintu biradogera ku rwego rwo hejuru.

Kubera polisi yananiwe guhagarika abigaragambya, Guverinoma ya Afurika y’epfo yafashe umwanzuro woifata kohereza abasirikare ngo babe ari bo bakoma imbere abigaragambya kuko bisa n’aho byarenze ubushobozi bwa Polisi.

Jacob Zuma yamaze imyaka icyenda ayobora Afurika y’Epfo, muri icyo gihe bikaba bivugwa ko hari ibikorwa yakoraga mu nyungu ze aho kuba iz’igihugu muri rusange z’abatuye Afurika y’Epfo.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga nirwo rwamukatiye.

Umunyamategeko we witwa Dali Mpofu avuga ko inteko iburanisha yakoze amakosa akomeye mu guca urubanza, ikatira Zuma.

Umwe mu bacamanza bamukatiye witwa Steven Majiedt we yavuze ko bakatiye uriya mugabo kubera ko yanze kumvira urukiko.

Umwe mu banyamakuru bafata amafoto wa AFP ejo yabonye umurambo muri umwe mu mihanda yo muri Johannesburg.

Polisi y’Afurika y’Epfo ivuga ko kugeza ubu hari abantu 200 bamaze gutabwa muri yombi.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger