Ubukungu

Umukobwa ukora akazi ko kumasa (massage) yegukanye moto muri Banki ya Kigali, hari n’ubundi buryo bushya bwo gusaba inguzanyo bwashyizweho

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, abanyamahirwe barimo n’uyu mukobwa ukora akazi ko kumasa (massage) nibo begukanye ibihembo bitandukanye muri gahunda ya Banki ya Kigali bise “Bigereho”.

Mushimiyimana Alphonsine ukorera akazi ke ko kumasa (massage) Kimironko mu mujyi wa Kigali yishimiye kuba yatomboye iyi moto biciye muri Bigereho na BK, uyu mukobwa yavuze ko iyi moto azayishyira mu muhanda igakorera amafaranga noneho amafaranga izinjiza akazayaguramo moto yo kujya atemberaho.

Uretse Alphonsine watomboye moto, uwatashye afite akanyamuneza kurushya boze ni Munyakayanza Donatien wo mu Karere ka Gatsibo watomboye imodoka ya Fuso ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw ndetse na Muhizi Shaffy yegukana amafaranga miliyoni.

Uyu niwe wegukanye Imodoka

Nk’uko insanganyamatsiko y’irushanwa yari “Fungura, utsinde”, hari hateguwe inzugi eshatu, umuntu uri mu banyamahirwe agasabwa gutombora umubare mu gaseke, agafungura urugi ruhuye n’umubare yatomboye, akabona igihembo cye.

Uwa mbere watomboye muri batatu batoranyijwe mu gutsindira igihembo nyamukuru, ni Mushimiyimana Alpfonsine wafunguye agatombora moto; Muhizi Shaffy afunguye asangamo sheki y’amafaranga miliyoni y’amafaranga, uwa gatatu ari we Munyakayanza Donatien afunguye asangamo imodoka ya Fuso.

Munyakayanza watomboye imodoka yashimiye BK yashyizeho iyo gahunda, avuga ko imodoka ahawe igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’imyaka.

Yagize ati “Mfunguje konti muri BK vuba kuko nta mwaka urashira ariko ngihamagarwa bambwira ko ndi umwe mu banyamahirwe nahise mvuga nti ni Imana ibikoze, iyi modoka igiye kumfasha mu mirimo nkora yo gupakira imyaka. Rwose sinabona uko mvuga BK ahubwo n’abandi bakorane nayo rwose kuko ntisanzwe.”

Umuyobozi Ushinzwe Kumenyekanisha ibikorwa bya BK, Thierry Nshuti, yavuze ko ibyo bashakaga batangira iyo gahunda ku wa 25 Kanama 2017 babigezeho ariko n’ibindi birakomeje.

Yagize ati:” Iyi gahunda izakomeza kubaho , BK ifitiye abakiriya bayo ibyiza byinshi ndetse mu ntangiriro za Mutarama turashyiraho ubundi buryo bushya bwo gusaba inguzanyo ukoresheje Telefoni aho uzajya ubikora wibereye iwawe ubundi ugasaba inguzanyo.”

Kuva iyo gahunda ya Bigereho  yatangira, abantu bashyize amafaranga ku makonti yabo yo kwizigama asaga miliyari ebyiri avuye mu Banyarwanda basanzwe; abantu ibihumbi 30 bafunguye konti nshya muri BK; abandi bagera ku bihumbi birindwi bongeye gukoresha konti bari bafitemo zari zimaze igihe zidakora.

Uwo mukobwa yegukanye moto
Uwo musore yatahanye Miliyoni
Uwatwaye imodoka yateye indirimbo ashima Imana yiyemeza no gutanga icya cumi kuri iyi modoka

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger