Amakuru ashushye

Umukino wahuzaga u Rwanda na Sudan wasubitswe kubera imvururu

Umukino wa mbere wa gishuti u Rwanda rwakinnye na Sudan mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN 2018, wasubitswe utarangiye kubera imirwano hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2018. Wakiniwe mu gihugu cya Tunisia kuri Stade Olympique de Sousse guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa. Muri Tunisia niho Amavubi amaze iminsi mu myiteguro ya CHAN 2018 izabera muri Maroc.

Nkuko FERWAFA yabitangaje kuri Twitter, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 40, ngo umukinnyi wa Sudan Nasser Omar yakoreye ikosa Djihad Bizimana , anakubita umutwe Yannick Mukunzi. Umusifuzi wo mu gihugu cya Tunisia yatanze coup Franc y’u Rwanda. Umunyezamu Akram El Madi utari wishimiye icyemezo cy’umusifuzi nibwo yatangiye kurwana n’abakinnyi b’Amavubi, bituma umusifuzi awuhagarika.

Ikipe y’igihugu Amavubi iri muri Nigeriya mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya CHAN igomba kuba muri Mutarama, uretse uyu mukino Amavubi ari kwitegura undi mukino wa gishuti uzakinwa ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2017.

Irushanwa rya CHAN 2018 rizatangirira ku ya 12 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Libya, Nigeria na Guinée Equatoriale. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; rukurikizeho Guinée Equatoriale tariki 19, rusoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018.

11 b’Amavubi babanje mu Kibuga
11 ba Sudan
Imvururu
Abasifuye umukino
Twitter
WhatsApp
FbMessenger