AmakuruUbuzima

Umujyanama w’ubuzima yashyizwe ku isonga mu kurandura burundu indwara y’ibibari yafatwaga nk’inenge

Ku bufatanye bw’ikigo Operation Smile Rwanda n’abajyanama b’ubuzima, hagaragajwe ko indwara y’ibibari itakiri ikibazo gatozi ku muntu ubana nayo kuko ubu ishobora kuvurwa Kandi igakira burundu.

Iyi ndwara ubusanzwe ifata igice cy’umunwa ikawusatura ndetse ikanasatura ishinya ahagana mu bihanga by’amenyo cyangwa se igafatiramo imbere.

Mu rwego rwo gukurikirana iby’iyi ndwara kuva mu mizi yayo no gushaka uburyo yarandurwa burundu, ikigo operation Smile gifite mu nshingano za cyo kuvura iyi ndwara, cyifashishije abajyanama b’ubu buzima kibanza kubaha amahugurwa uyrkeranye nayo.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima baganiriye n’ikinyamakuru Teradignews.rw bavuze ko bungukiye byinshi mu mahigurwa bahawe kuva kuwa 11 Kugeza kuwa16 Ugushyingo 2022.

Indwara y’ibibari irangwa no gusaduka kw’shinya cyangwa umunwa

Bahamya ko batari basanzwe bafite ubumenyi buhambaye kuri iyi ndwara kuko bamwe bayifataga nk’inswara y’umuryango ishobora kwibasira abantu bamwe bitewe n’imuryango bakomokamo.

Uwitwa Hagenimana Belancila uhagarariye abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Shingiro yagize ati'” Mu mahigurwa tumaze iminsi turi guhabwa twamenye neza ko iyi ndwara ishobora kuvurwa Kandi igakira uwari ufite ikibazo cy’ishinya akongera akamera neza agaseka nk’abandi Bose”.

“Yakomeje avuga ko indwara y’ibibari umuntu avuka ayifite idashobora gufata umuntu mukuru utarigeze ayivukana, iterwa akenshi no kuba umubyeyi yarafashe Ibyo kurya bisakenewe birimo nk’ibiyobyabwenge, ibitabi n’ibindi bitafasha umwanya uri mu nda mu gihe atwite”.

Muri aya mahugurwa hatumiwemo abajyanama b’ubuzima babiri bahagarariye abandi muri buri murenge, ibi bikaba bitanga icyize cy’uko bizatanga umusaruro mwiza nabo bahugura abandi kugira ngo barusheho kwegera umuturage ufite iki kibazo.

Mu rwego rwo kunoza neza imikotere yabo, mu gusoza iki gikorwa bahawe amagare azajya aborohereza mu ngendo kugira ngo babashe kugera ku murwayi byihuse kandi binabafashe gukora n’izindi gahunda zabo mu gihe hikwiye.

Karima Andrew umubozi wa Operation Smile Rwanda avuga ko amahugurwa yatanzwe azatanga umusaruro mwiza

Abimana Ruth ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abahyanama b’ubuzima mu bitari bya Ruhengeri yavuze ko amagare bahawe yitezweho kunoza imikotere yabo no kutica igihe cyabo muri gahunda za buri munsi.

Yagize ati'” Amagare yatanzwe, ntiyahawe umuntu ku giti cye ahubwo buri mujyanama w’ubuzima urikeneye muri gahunda z’akazi azarikoresha kugira ngo bimworohere kugera ku murwayi vuba kandi no gutaha kare kugira ngo anakore Indi mirimo isanzwe ku gihe”.

Yakomeje avuga ko abajyanama b’ubuzima bitezweho umusaruro uhambaye nyuma y’amahugurwa bahawe kuko bigishijwe byinshi birimo uko wagaburira uburwayi w’ibibari ndetse by’umwihariko nuko batanga ubujyanama bw’ibanze bw’amafunguro umubyeyi yafata n’ibyo yakwirinda gushyira mu nda mu gihe atwite kugira ngo umwanya arusheho kugira ubuzima buzira umuze kugera avutse akonswa akanakura”.

Karima Andrew umuyobozi wa Operation Smile mu Rwanda yagaragaje ko akato kahabwaga abarwaye indwara y’ibibari katazingera kubaho ukundi nyuma y’amahugurwa yatanzwe.

Yavuze ko hitezwe impinduka kuri iyi ndwara bitewe n’amasomo yatanzwe ku bajyanama b’ubuzima, abaganga ndetse n’abaforomo bazafashwa abarwayi haba mu kubitaho mu buryo bw’ibanze no kubabaga Kugeza bakize bakongera kuba bazima.

Yagize ati’ Amahugurwa yatanzwe natwe ubwacu azadufadha kugera ku ntego twihaye yo kurandura burundu indwara y’ibibari, twahuguye abajyanama b’ubuzima, abaganga ndetse n’abaforomo ku bijyanye no kwita ku murwayi w’ibibari harimo uko babagaburira kugeza kuri serivise ya nyuma yo kubabaga Kugeza bakize Kandi bizagerwaho”.

Ikigo operation Smile Rwanda kimaze imyaka igera kuri mirongo 40 gitanga serivice z’ubuvuzi ku Isi,kikaba cyaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2019.

Umurwayi wese wavukanye ubu burwayi avurwa ku bintu, akaba Ari naho bahera bemeza ko izarandurwa burundu kuko ntawe utazavurwa kubera impamvu y’ubushobozi bike.

Abajyanama b’ubuzima bahawe amagare azajya abafasha mu rugendo

📲📲Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger