Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umujyanama wa Runtown uje mu gitaramo gitegura urugendo rw’uyu muhanzi yaraye i Kigali (Amafoto)

Sam Desalu, usanzwe ari umujyanama w’umuhanzi Runtown yaraye i Kigali aho aje mu gitaramo kirabera Platnum Club  Beirut i Kibagabaga, kuri uyu wa gatanu tariki 08 Nzeri 2017. Kikanitabirwa n’abakobwa bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda mu kugira uburanga no gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Sam Desalu waraye i Kigali yageze ku kibuga cy’indege mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa kane tariki 7 Nzeri 2017, aje mu gitaramo gitegura icyo Runtown azakorera i Kigali kuwa 23 Nzeri 2017.

Uyu mujyanama w’uyu muhanzi yageze mu Rwanda avuye mu  Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. yakiriwe n’abiganjemo abari gutegura iki gitaramo bari mu Rwanda ndetse na bamwe mu nshuti zari zaje kumwakira.

Iki gitaramo kiraba kuri wa gatanu tariki 08 Nzeri 2017,  kiraba kirimo abakobwa bari guca ibintu hano mu Rwanda muri iyi minsi barangajwe imbere na Mbabazi Shadia[Shaddy Boo] umaze iminsi aharawe mu mvugo odeur ya Ocean yanatumye atumbagira akaba uwa mbere ukurikirwa cyane mu Rwanda ndetse na  Sandra Teta usanzwe azwi cyane mu Rwanda.

Muri iki gitaramo Dj Toxxyk araba ari kuvanga imiziki aryohereza abantu barabasha kwitabira ndetse anabashyira mu mwuka wo kwitegura uyu muhanzi umaze kuba ikimenyabose uzataramira i Kigali vuaba aha, abateguye iki gitaramo cya Runtown baraboneraho gusobanura byimbitse ibijyanye n’igitaramo cye.

Kwinjira muri iki gitaramo kibanziriza icya Runtown kiraba uyu munsi ni 5000 Rwf mu myanya isanzwe , 10000 Rwf muri VIP ndetse na 25000 Rwf muri VVIP. Ku bantu baragura amatike mbere y’uko igitaramo gitangira baragabanirizwa kugera kuri 20%.

Amatike y’iki gitaramo ari kugurwa ku rubuga rwa Jumia ndetse no kuri Pesa Choice.

Sam Desalu , umujyanama wa Runtown yaraye i Kigali

Iki  gitaramo kizaba kuwa 23 Nzeri 2017  cyiswe #KigaliRuntownExperience, uyu muhanzi azahuriramo n’umugandekazi Sheebah Karungi, Allan Toniks, Latinum, J-Watts, Pine Avenue 5  na Eth & Babanla. N’abahanzi bo mu Rwanda nk’Itsinda rya Active , Charly&Nina  ndetse na Bruce Melodie .

Kizabera muri Parikingi ya Stade amahoro i Remera aho ahagana saa cyenda z’amanywa abantu bazaba bemerewe kwinjira muriki gitaramo kizarangira mu masaha ya saa tanu z’ijoro hatabayeho impinduka.

Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5000 ku myanya isanzwe, 10000 Vip, 25000 Vvip ndetse na 400000 ku bantu 20 bashobora kuzihuza bakagura ameza.

Inkuru bijyanye: Bamwe mu bakobwa b’uburanga bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo gitegura icyo Runtown azakorera i Kigali

Agiye kujya mu modoka yamwerekeje ku icumbi
Premier Transport Services niyo yamufashije kuva ku kibuga cy’indege
Sam Desalu yari yishimiye kugera i Kigali
Sam Desalu ari kuganira n’abari bagiye kumwakira

Yanditswe na Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger