AmakuruPolitiki

Umuhungu wa perezida Museveni yazamuwe mu ntera yamburwa umwanya yari afite mu ngabo

Umuhungu wa perezida Museveni wa Uganda , Muhoozi Kainerugaba yazamuwe mu mapeti, ahabwa irya General ari na ryo riruta ayandi yose, ariko yamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Ni amavugurura yakozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, wazamuye uyu muhungu we mu mapeti ariko akamwambura inshingano yari afite.

General Muhoozi Kainerugaba, yasimbuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, na Gen Kayanja Muhanga na we wazamuwe mu mapeti akuwe ku rya Maj Gen agahabwa irya Lieutenant General.

Muhoozi asimbuwe kuri uyu mwanya nyuma y’amasaha macye ashyize kuri Twitter ubutumwa bwateje impagarara avuga ko we n’igisirikare cya Uganda, bafata Kenya mu byumweru bibiri gusa

Indi nkuru wasoma

Lt.Gen Muhoozi yasabwe kubanza gufata umudozi wa Se mbere yo kwigamba ko yafata Nairobi mu gihe gito

Twitter
WhatsApp
FbMessenger