AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuhungu wa Museveni yavuze ibyo yabwiwe na perezida Kagame ku bivugwa ko Kakwenza yaba yarahungiye nu Rwanda

Mu masaha y’Umugoroba yo kuri uyu wa gatatu nibwo inkuru zakomeje kugenda zicicikana ku mbuga nkoranyambaga ko umwe mu banditsi b’ibitabo bakomeye muri Uganda usanzwe utavuga rumbe n’ubutegetsi bwa Kampala yahunze igihugu akerekeza mu Rwanda

Ibi byaje guhamya n’aho umwunganira mu mategeko Me Eroni Kiiza yabihamirizaga ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda ko yahunze igihugu ndetse ari mu Rwanda mu gihe ari gushaka uko yakwerekeza ku Umugabane w’Uburayi.

Mu byatumye uyu Kakwenza Rukirabashaija ahunga, harimo ngo ko mu kwezi gushize yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ze ko akeneye ko Perezida Museveni n’Umuhungu we Gen. Muhoozi bamuha ibyangombwa bye by’inzira akajya kwivuza hanze kuko yari yakorewe iyica rubozo n’inzego z’umutekano wo muri iki gihugu.

Inkuru yabanje

https://teradignews.rw/bikomeje-kuvugwa-ko-kakwenza-urwanya-ubutegetsi-bwa-museveni-yaba-yarahungiye-mu-rwanda/

 

Ibi ngo bimaze kwanga nibwo uyu Kakwenza yaje gushaka “Inzira zose zishoboka” aho yaje guca inzira y’ubutaka akagera mu Rwanda nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabitangarije iki kinyamakuru.

Iyi nkuru imaze kuba kimomo nibwo umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba yaje kujya ku rukuta rwe rwa twitter yemeza ko uyu Kakwenza wahunze atamuzi ndetse ko n’ibyo gukorerwa iyicarubozo atigeze abimenya.

Ati” Ntago nzi uyu mwana w’umuhungu uwariwe bavuga ko yakubiswe. Sinigeze mumenya na rimwe kugeza ubwo itangazamakuru ritangiye kumuvugaho, sinigeze mpura nawe cyangwa ngo muvugishe kandi nta n’igitekerezo mfite cyo kubikora.”

Yakomeje avuga ko izi nkuru z’uko yahunze kandi akaba ari mu Rwanda yazibonye agahamagara Perezida Paul Kagame ngo abimubaze, undi akamusubiza ko ntawe uri mu Rwanda. Ati:” Navuganye na Perezida Paul Kagame ambwira ko ntawe uri mu Rwanda”.

Mbere na Nyuma Kakwenza amaze gukorerwa iyicarubozo muri Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger