AmakuruImyidagaduro

Umuherwekazi Zari Hassan yakoze ubukwe n’undi mugabo bamaze igihe bakundana

Umuherwekazi ukomoka muri Uganda Zari Hassan wamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo na Diamond kuri ubu yahamije isezerano ryo kubana n’umukunzi we Shakib bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Aba bombi babinyujije ku mbugankoranyambaga bakoresha bahamije aya makuru babinyujije mu mashusho basangije ababakurikira bishimangira ko bamaze kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Ni isezerano aba bombi bagiranye babinyujije mu gusezerana imbere y’Imana mu Idini rya Islam mu muhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 ubera Pretoria, South Africa.

Zari Hassan yemeranyije kubana na Shakib nk’umugore n’umugabo nyuma y’amezi agera mu icumi inkuru y’urukundo rwabo idasiba mu itangazamakuru umunsi ku wundi.

Inkuru y’urukundo rwa Zari na Shakib yamenyekanye cyane kubera ikinyuranyo k’imyaka iri hagati yabo aho bivugwa ko Zari yaba arusha imyaka irenga icumi.

Ni inkuru benshi bafasheho ijambo batanga ibitekereze buri wese uko abyumva gusa benshi bagaragaza ko batabashyigikiye ariko Zari kuruhande rwe agaragaza ko ibyavugwa byose atabyitayeho kuko kuri we urukundo ntaho ruhuriye n’imibare kandi ko umukunzi we akuze bihagije kuburyo abasha kwihitiramo no gufata umwanzuro nkuko yagiye abivuga.

Zari ni umubyeyi w’abana batanu barimo umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Diamond bakundanye ndetse bakanabanaho nk’umugore n’umugabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger