AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Rihanna yakorewe ikibumbano cyashyizwe mu nzu ndangamurage(Amafoto)

Umuhanzikazi Rihanna uri mu bafite izina rikomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yiyongereye mu bindi byamamare byabumbiwe ibibumbano nsetse bakanashyirwa mu nzu ndangamurage zitandukanye kubera ibigwi byabo.

inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds izwiho gukoraibibumbano by’abasitari yamuritse kibumbano yakoreye Rihanna aho cyashyizwe mu nzu ndangamurage ya Madame Tussauds iherereye i New York.

Iyi nzu imuritse iki kibumbano nyuma y’icyumweru kimwe gusa ikoze ikibumbano cy’icyamamarekazi Beyonce aho cyashyizwe i Berlin mu Budage.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo na TMZ, byavuze ko iki kibumbano cya Rihanna cyabumbwe mu buryo bw’ubuhanga ndetse cyakozwe hagendewe ku myambaro Rihanna yaserukanye mu birori bya Met Gala 2018 aho yari yambaye ikanzu ifite ingofero nk’iya ba Papa (Pope).

Iyi nzu ndangamurage yashyizemo ikibumbano cya Rihanna yashinzwe mu 1835 ishingwa na Madame Tussauds ukomoka mu Faransa.

Kuri ubu yatangaje ko yifuje guha icyubahiro abahanzi b’intangarugero b’abirabura ndetse akanababumbira ibibumabano muri uku kwezi kwa Gashyantare cyane ko ari ukwezi kwahariwe kwizihiza amateka y’abirabura (Blackk History Monh).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger