AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzikazi Gaga aritegura kwibaruka umwana vuba.

Umuhanzikazi akaba n’umunyamideli Umutoni Gaella uzwi nka Gaga mu muziki aritegura kwibaruka umwana mu minsi ya vuba, nkuko bigaragazwa n’ifoto yashyize kuri Instagram.

Umutoni Gaella (Gaga) wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, nk’iyitwa “Ndeba”, “Gift”, n’izindi, akaba ndetse yarabifatanyaga n’umwuga wo kumurika imideli, kuri ubu biragaragara ko ari mu myiteguro yo kwakira umwana nkuko bigaragazwa n’amafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram. Ifoto yari ikurikiwe n’amagambo agira ati:“Ndashima Imana kubera uyu mugisha yampaye, Umwami ahabwe icyubahiro.”

                         Iyi ni yo foto ya vuba igaragaza ko Gaga yenda kwibaruka umwana. /Ifoto: Internet

Mu mwaka 2016 ni bwo izina Gaga ryatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru, gusa hadateye kabiri uyu muhanzi asa nk’ubuze mu buhanzi bw’indirimbo, aho byavugwaga ko yigiriye mu byo kumurika imideri.

                            Gaga ni umwe mu bahanzikazi bafite ikimero gikurura abasore/ Ifoto: Internet

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger