Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatomoye umugabo we karahava(Amafoto)
Umuhanzikazi uririmba mi njyana gakondo Clarisse Karasira ,yongeye kwereka urwo akunda umugabo we Ifashabayo Sylivain Dejoie , bagiye kumarana umwaka umwe babana nk’umugabo n’umugore.
Uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto y’umugabo we maze ayiherekeza amagambo y’ukundo agira ati” Nguyu uwo mbereye urubavu, umunyabwenge, Imfura mu njyiro, agatsinda akaba umunyamahoro.
Umwaka ugiye kwihirika tubanye ariko urukundo, amahoro, ubwubahane n’ubufatanye byaraganje.
Narahiriwe kugira umugabo nkawe @sylvaindejoie”
Bombi bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.
Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni na ko Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.
Uyu mugabo yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe ’Umurage Nyawo’ byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.
Comments
comments