AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Camilla Cabello Yagize icyo avuga nyuma y’iminsi mike amaze asuye u Rwanda

Umuhanzikazi Camilla Cabello uri mu bafite izina rikomeye mu muziki ku Isi, yagaraje ibyishimo bidasanzwe yatewe no gusura u Rwanda kimwe mu bintu avuga ko byari mu nzozi ze.

Uyu muhanzikazi wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba afite inkomoka muri Cuba, mu cyumweru gishize yari ari mu Rwanda yaje kuhizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya.

Yabonyeho gusura ibikorwa bitandukanye birimo Ingagi zo mu Birunga mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yahagiriye.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’ingagi zo mu Birunga Camila Cabello yatangiye agira ati “Sinigeze na rimwe ndota ko umunsi umwe nzazamuka ishyamba rihoramo imvura ngo nirebere imbonankubone ingagi zo mu Birunga.”

Yakomeje agaragaza ko ibi bitangaza byabayeho agasura izi ngagi zinejeje zo mu Rwanda, ariko ko ibyishimo byamuhaye bitagereranywa.

Ati “Nakunze aha hantu ndetse n’abaturage twamenyanye (byumwihariko ndashimira inshuti yanjye Francois Bigirimana!!!) banyeretse ingagi nyinshi kandi birafasha ibi biremwa gukomeza kubungwabungwa.”

Yanasuye kandi Urwibuko rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Yavuze ko byumwihariko yakunze Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo. Ati “Abanyarwanda ni abanyamuhate, bishakamo ibisubizo, ni abantu bagira umutima ukomeye, mbivuze neza ndumva ndi umunyamahirwe kuba ndi umwe mu bantu kuri iyi Si basuye iki Gihugu.”

Yasoje avuga ko ntako bisa kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko rukanongeraho kuba ririmo izi nyamaswa z’Ingagi ziza ku isonga mu kwishimirwa na ba mukerarugendo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger