AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Meddy yasubije abakomeje kumwiha ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert ukunzwe cyane mu muziki ku izina rya Meddy ,yanditse amagambo akubiyemo igisubizo ku bantu batandukanye bakomeje kumwibasira mu buryo bwose muri iyi minsi.

Abakomeje kwibasirwa uyu muhanzi wakunze kunyura imitima ya benshi, ni abakoresha urubuga rwa Twitter cyane cyane abakoresha amazina y’utubyiniro, bakomeje kumwuririra kuri buri jambo yanditse rigateshwa ubusobanuro bwa ryo.

Meddy ukunze kurangwa no gutangaza ubutumwa butera imbaraga abamukurikira, akomeje gutukwa kuri Twitter, bamwe bamushinja kwirata, kunanirwa mu muziki no gukubitwa n’umugore we Mimi.

Uyu muhanzi nyuma yo kuzenguruka n’ubu butumwa bwose, yafashwe umwanya yandika kuri Twitter agaragaza ko ibyamubaho byose bitamuhungabanya Kandi ko yizeye imbara ziri muri we,kurusha iziri mu w’undi muntu wese.

Yagize ati’:” Nta kintu gishobora kunesha, Ntacyo, kuko urenze ibindi ari muri njye kurusha uri mu Isi”.

Amagambo Meddy yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter

Uyu muhanzi yatangiye gutondagirwa mu buryo budasanzwe ku buryo ubutumwa bwose acishije kuri Twitter,butabura kugira uwo bubongamira kabone n’ubwo we yaba abutanze asa n’ugira inama abamukurikiye (Motivation speaker).

Ubutumwa uyu muhanzi yanditse akamera nk’ukojeje agati mu ntozi ni aho aherutse kugira ati’” Money is not everything” hari abahise bamuzamukana bamugaragariza ko avuze ubusa abandi bavuga ko ari ugusonga abatayafite nyuma y’uko we amaze kuyagwiza akaba ahaze.

Mu minsi ishize nibwo hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko uyu muhanzi yenda kwicwa n’inkoni akubitwa n’umugore we yishakiye,nyuma y’imyaka 2 gusa bamaze bashakanye ndetse bakaba banamaze kwibaruka umwana umwe.

Meddy ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abanyabigwi bakomeye mu muziki Nyarwanda kubera uburyo umuziki wewanyuze benshi,ukanarenga imbibi z’igihugu ugakundwa hirya no hino.

Uyu muhanzi yabaye Ikimenyabose mu muziki w’u Rwanda kubera ijwi rye rikurura abatari bake,ndetse n’ubutumwa bwuje indirimbo ze yagiye ashyira hanze zirimo Slowly, Queen of Sheebah,My Vow n’izindi nyinshi.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Grateful”

Ubu uyu muhanzi aherutse guha abakunzi be indirimbo nshya yise “Grateful” imaze iminsi 12 ku rubuga rwa YouTube,ikaba imaze kurebwan’abasaga ibihumbi 500k.

Yirebe hano

Umuhanzi Meddy n’umufasha we Mimi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger