AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi King James yahaye igisubizo gitangaje uwamubajine niba azasaza adashatse umugore

Umuhanzi King James uri mu bakomeye cyane mu muziki hano mu Rwanda yavuze kuri gahunda nyinshi afite ariko ntiyavuga igihe nyacyo azakorera ubukwe.

Mu kiganiro yahaye Radio Kiss FM kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,yabajijwe igihe azakorera ubukwe cyangwa se niba yariyemeje kuzasaza adashatse avuga ko igihe iyo kigeze umuntu abikora.

Ati “Ibyo iyo igihe kigeze umuntu arabikora nubwo umuntu abiririmba bigafasha abandi.Biteye umunezero niba hari abo bifasha.Igihe nanjye nikigera abandi bazandirimbira abaririmba.”

Kuva muri za 2009,King James yagiye akora ibihangano by’urukundo kenshi ndetse avuga ko impamvu ari uko urukundo ari ikintu kigari,kidashobora kurangira,kikanahuza abantu.

Ati “Nanjye birangora iyo abantu babimbajije [kuririmba indirimbo nyinshi z’urukundo]ariko mbiha umwanya nkicara nkandika,nkareba inkuru z’abantu mu buryo butandukanye.”

Uyu muhanzi akaba avuga ko agiye kwagura ubucuruzi bwe noneho agashora no muri serivisi zo kwakira abantu (hospitality) kuko ari ibintu yakuze akunda.

Mu yindi mishinga uyu muhanzi ateganya harimo gukora ibitaramo bibiri, kimwe mu Karere ka Rusizi n’ikindi kizabera muri Kigali Arena umwaka utaha mu mpeshyi.

Uyu muhanzi ufite uruganda rukora akawunga,biivugwa ko ashobora kuba agiye gufungura hoteli.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger