AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroIyobokamana

Umuhanzi Kanye West yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa ku mugaragaro

Umuraperi Kanye West yagaragaye akora ibwirizabutumwa muri gereza bituma abantu benshi ku isi bibaza niba koko yaba agiye kuyoboka umurimo w’ivugabutumwa nyuma y’aho ashyiriye hanze Album yise ‘Jesus is King’ mu mpera z’Ukwakira.

Kanye West aherekejwe n’itsinda rya korali rimuririmbira yaririmbiye imfungwa zo muri gereza ya Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bivugwa ko izi mfungwa zafashijwe cyane zikajya mu mwuka indirimbo zigize Album ‘Jesus is King’ yamuritse kuwa 25 Ukwakira 2019.

Amakuru umwe mu bayobozi bo muri aka gace gaherereyemo iyi gereza yabereyemo iki gitaramo cyo guhimbaza Imana witwa Greg Abott yatangarije ikinyamakuru “Houston Chronicles” Teradignews ikesha iyi nkuru ko izi mfungwa  zabwirijwe na Kanye West zishimiye ubutumwa zahawe n’uyu muhanzi w’icyamamare ku isi mu njyana ya RAP.

Greg Abott kuri Twitter ye yagaragaje ko yishimiye ibyo Kanye West yakoze kubera ko byatumye imfungwa zongera Kwegera Imana, ibi bikaba bishobora gituma zirekurwa vuba kuko hari ikizere cy’uko zitazongera gukora ibindi byaha. Anasaba ko abandi bahanzi batera ikirenge mucya Kanye West.

Ibwirizabutumwa rya Kanye West rishobora gutuma imfungwa zirekurwa muri USA

Sheriff Ed Gonzalez, umuyobozi w’iyi gereza nawe yemeje aya makuru ko Kanye West yabasuye ari kumwe na korali ye bakabwiriza imfungwa zo muri Gereza ayoboye. Iki gitaramo cy’ivugabutumwa  kikaba gikurikiye icyo yari aherutse gukorera mu rusengero rwitwa “Lakewood church” ruri Amerika narwo mu ntangiro z’iki cyumweru nabwo.

Amakuru aravuga ko Kanye West yatangije gahunda yise ‘Service Sunday” aho yiyemeje kuzajya asura abantu mu bice bitadukanye ku isi by’umwihariko muri USA kugirango abafashe kuramya no guhimbaza Imana.

Kanye West wakunze kugaruka mu bitangazamakuru cyane ku myitwarire ye irimo n’ubutinganyi yagiye avugwaho yashakanye na Kim Kardashian, uyu nawe akaba umuhanzi n’umunyamideli w’icyamamare muri

Ubwo yamurikaga Album Jesus is King mu mpera z’Ukwakira, Kanye West yatunguye abantu bensi cyane bitewe n’amagambo yari agize zimwe mu ndirimbo zigize uyu muzingo yatumye benshi batekereza ko yaba ari mu nzira zo gushing idini bo bavuga ko ari iryo kwa Satani.

http://www.youtube.com/watch?v=Fe76xvD4TVU

Imfungwa z’abagabo n’abagore zose zabwirijwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger