AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Davido yateye Abanyakenya kumukunda kurudhaho kubera ibyo yatangaje ku matora baherutse gukora

Umuhanzi w’Umunyanigeria David Adeleke wamamaye nka Davido yarase amashimwe abanyakenya batoye Perezida mushya mu mudendezo umusaruro ukaba mwiza kandi wuzuyemo umutekano.

Mu butumwa uyu muhanzi mpuzamahanga yanyujije ku mbugankoranyambaga ze yashimiye bikomeye William Ruto watsindiye kuyobora iki gihugu arenzaho ko demokarasi yongeye gutsinda.

Davido amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya politiki muri Nigeria kuva mu kunenga ubutegetsi buriho kugeza ku kwamamaza nyirarume wegukanye umwanya wa guverineri.

Inkunduro yo kwiyamamariza umwanya w’uzayobora Nigeria kuva mu 2023 irakataje muri iki gihugu.

Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rutesheje agaciro ikirego cya Raila Odinga utaremeraga ibyavuye mu matora, rushimangira ko William Ruto yatsinze amatora kandi ngo yagenze neza cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger