Imyidagaduro

Umuhanzi Burna Boy agiye kwitabira ibitaramo muri South Africa nyuma yo gutangaza ko atazongera gukandagirayo

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria yatangaje ko mu kwezi gutaha azitabira ibitaramo byiswe “Africans Unite Concert” nyuma y’aho atangarije ko atazigera yongera gukandagirayo kubera ibikorwa byaho by’urugomo bikorerwa abanyamahanga (Xenophobia).

Muri iki cyumweru nibwo hatangajwe ko kwezi gutaha taliki ya 23 Ugushyingo 2019 aribwo ibitaramo bibiri bya Africa Unite Concerts bizabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo bikitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo na Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka Burna Boy.

Mu mezi make ashize muri Afurika y’epfo hagiye habera ibikorwa by’urugomo bizwi nka ‘Xenophobia’   byakorerwaga abanyamahanga biganjemo abakomoka mu gihugu cya Nigeria uyu muhanzi avukamo akanakoreramo ibikorwa bye by’umuziki. Ibi byatumye abanya Nigeria batari bake bakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ibi byababaje Burna Boy bituma atangariza ku rukuta rwe rwa Twitter ko atazasubira muri iki gihugu aho yagaragaje amarangamutimaye avuga ko Africa ikwiye gusenyera umugozi umwe.

Abateguye ibi bitaramo barimo n’ishami rishinzwe guteza imbere siporo,umuco, n’ubugeni bufatanyije n’ihuriro Play Network Africa batangaje ibi bitaramo bizaba bigamije kongera guhuriza hamwe abatuye umugabane w’Afurika n’ibihugu biwugize kugirango byubake ubumwe n’ubufatanye.

Africans Unite Concerts izabera mu mugi wa Cape Town ku italiki ya 23 Ugushyingo 2019.

Burna Boy atangaza kuri Twitter ko atazongera kujya muri Afurika y’epfo

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger