Amakuru

Umugororwa: Kuba twarishe Abatutsi ni ikintu kibi twicuza buri munsi

Umwe mu bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba afungiye muri Gereza nkuru ya Kigali iri Mageragere witwa Nyirandegeya Mwamini yatanze ubuhamya kubyo yakoze, avuga ko kuba we na bagenzi be barishe Abatutsi ari ikintu kibi bakoze kandi bicuza buri munsi.

Mwamini Espérance yakatiwe burundu azira gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yemeza ko abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’uko indege ya Juvenal Habyarimana yari imaze guhanurwa babeshya kuko kwanga Abatutsi babitojwe kuva kera .

Mwamini wavutse muri 1960 avuga ko muri 1973 yari mukuru afite imyaka 13.

Ngo ku Gisenyi aho yigaga babwirwaga kenshi ko Abatutsi ari babi, ko bagomba kubanga kandi bahereye ku bo biganaga.

Nyirandegeya Mwimini avuga ko bakuranye ruriya rwango mu mitima yabo ariko ngo bigeze muri 1994 biba ibindi.

Ngo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ubutegetsi bwabasabye kwica Abatutsi mu rwego rwo gusama amagara yabo.

Avuga ko babwiwe ko nibatagira vuba ngo bice Abatutsi nabo aribo bazicwa.

Yemeza ko babikoze mu rwego rwo gutanguranwa ngo Abatutsi batabatanga kubica.

Ati”Ubutegetsi bwariho bwadusabye gusama amagara ya dusesa ay’abandi. ”

Mwamini avuga ko ibyo we na bagenzi bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi babyicuza.

Ngo aho bari bahora bicuza icyatumye bamena amaraso y’abantu bazira akarengane.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Theoneste Uwitonze warokokeye i Gahanga muri Kicukiro avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga yari iwabo areba.

Ngo hari ku wa Gatatu ari iwabo ari kumwe n’abavandimwe n’ababyeyi be, bose hamwe bakaba bari 13.

Uwitonze avuga ko bukeye bw’aho abaturanyi babo batangiye kubaha akato, ariko bo bakibaza impamvu zabyo.

Jenoside yarabaye abe bose baricwa arokoka wenyine. Kugeza ubu aracyasaba abamwiciye kuza bakamusaba imbabazi kandi yiteguye kuzitanga.

Gusa ariko ngo ntiwaha imbabazi umuntu utazigusabye.

Asaba urubyiruko muri iki gihe kwamagana uwo ariwe wese washaka kubashyiramo urwango urwo arirwo rwose cyane cyane urushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Uwari uhagarariye Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rw’amagereza, RCS, ACP Kamiri Gatete mw’ijambo rye yagarutse cyane ku mateka yaranze u Rwanda kuva 1959 avuga ko muri 1990 ubwo FPR yatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda abakoze Jenoside bahise babigira urwitwazo mu kwica Abatutsi.

Avuga ko bamwe mu basirikare bakuru bagiye bakora inama zitandukanye zisaba abasirikare gukangurira abaturage kwica Abatutsi.

Ngo mu bihe bitandukanye Abatutsi barishwe ariko ubutegetsi bukabirebera, bukigira ntibindeba.

Avuga ko ahubwo amashyaka yari akomeye icyo gihe yahisemo gushinga imitwe y’insoresore yitwaraga gisirikare nk’Interahamwe za MRND n’Imbuzamugambi za CDR.

Iyi mitwe ngo niyo yaje gushyira Jenoside mu bikorwa muri Mata-Nyakanga 1994.

Gereza ya Nyarugenge yahoze iri mu mujyi wa Kigali yitwa 1930, ubu yarimuwe iri mu murenge wa Mageragere ifungiwemo imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 9.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri gereza ya Nyarugenge cyagaragayemo abagororwa Kanyankore Alexis wahoze uyobora BRD, umunyamakuru Robert Mugabe n’abandi.

ACP Camir Gatete niwe wavuze mu izina rya Komiseri mukuru wa RCS
Abagiraga ihungabana bafashwaga
Nyirandegeya Mwamini yatanze ubuhamya kubyo yakoze avuga ko kuba we na bagenzi be barishe Abatutsi ari ikintu kibi bakoze kandi bicuza buri munsi.
Abakomiseri ba RCS bari baje mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro 25, hari hafashwe umunota umwe wo kwibuka .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger