AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umugore yatawe muri yombi azira kwibasira umuryango wa Perezida Museveni

Polisi yo mu gace ka Kibuli muri Uganda, yataye muri yombi umugore witwa Dr Stella Nyanzi azira kuba akomeje kwibasira umuryango wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni,

Uyu mugore wari usanzwe yigisha muri Kaminuza ya Makerere ndetse akaba yari n’umushakashatsi muri iyi Kaminuza, ari mu maboko ya polisi aho akurikiranweho icyaha cyo gutuka Perezida Museveni wa Uganda na nyina abinyujije ku rubuga rwa Facebook.

Uyu mushakashatsi yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018, ubu afungiye Kireka ahakorera urwego rwihariye rw’ iperereza.

Dr Nyanzi yafashwe yagiye kwigaragambiriza kuri Kaminuza ya Makerere ngo yanze kumusubiza mu kazi k’ ubushakashatsi. Yahagaritswe n’iyi Kaminuza nyuma y’uko yari yanze kwigisha abanyeshuri bakorera impamyabumenyi y’Ikirenga PHD.

Umuvugizi w’ urwego rw’ iperereza yemeje aya makuru avuga ko Dr Stella Nyanzi  ari mu maboko ya Polisi kugira ngo akorerweho iperereza nubwo ataratangira guhatwa ibibazo ry’ibyo ashinjwa.

Ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda byatangaje ko Dr Nyanzi ashinjwa kuba tariki 16 Nzeli 2018,abicishije ku rubuga rwa Facebook yareruye akahatukira Perezida Museveni na Nyina witabye Imana.

Sibyo gusa kuko yigeze no gutuka umugore wa Perezida Museveni , akaba na Minisitiri w’ uburezi amuhora ko atita ku isuku y’ abana b’ abakobwa. Yigeze no gutuka Perezida Museveni bivuze ko iki cyaha akurikiranyweho kimuhamye bitaba ari ubwa mbere yaba amututse.

Gutuka Minisitiri w’ Uburezi Janet Museveni nibyo byatumye Kaminuza ya Makerere imwirukana mu kazi. Yari yatawe muri yombi muri Mata 2017,arekurwa muri Gicurasi atanze ingwate.

Dr Stella Nyanzi akomeje kurangwa n’imico yo gushotora umuryango wa Perezida Museveni yifashishije imbugankoranyambaga, iki nacyo kikaba kiri mu byaha ashinjwa byo gutukira uyu muryango ku karubanda.

Dr Stella Nyanzi arashinjwa gutuka umuryango wa Perezida Museveni
Twitter
WhatsApp
FbMessenger