AmakuruAmakuru ashushye

Umugore wa Perezida Macron agiye gutangiza urubanza kubavuze ko yihinduje igitsina

Brigitte Macron Umugore wa Perezida w’u Bufaranda, Emmanuel Macron agiye kujyana mu nkiko abantu bose bamusebeje bavuga ko yihinduje igitsina yari umugabo akaba umugore.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe ibihuha by’uko Brigitte Macron yaba yaravutse ari umuhungu w’izina rya Jean-Michel Trogneux ariko akaza kwihinduza igitsina akaba umugore.

Ibyi iki kirego byatangajwe na Jean Ennochi umunyamategeko wa Brigitte Macron yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko Madamu Macron yafashe icyemezo cyo gutangiza urubanza ku bakwirakwije biriya bihuha.

Si ubwa mbere Brigitte Macron avuzweho ibi byo kwihinduza igitsina kuva umugabo we yatorerwa kuyobora u Bufaransa kuko byagiye bigarukwaho n’abarwanya uyu mukuru w’u Bufaransa.

Ibi bihuha byatambutse mu kinyamakuru kitwa extrême droite ndetse iyi nkuru iza kugenderwaho n’ibindi binyamakuru binyuranye byo mu Bufaransa.

Nyuma byanakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’Abanyapolitiki o mu ishyaka rya extrême droite.

Ibi bihuha by’uko Brigitte Macron yavutse ari umuhungu akaza kwihinduza umugore nyuma byongeye kuzamurwa mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2022 gusa ntibizwi niba Emmanuel Macron aziyamamaza kuyobora indi manda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger