Umugore wa Meddy yavuze ingorane zikomeye zo kuba yarashakanye n’icyamamare

Umugore w’umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye mumuziki Nyarwanda nka Meddy, Mimi Mehfira yahishuye ingorane ziri mu gushakwa n’icyamamare.

Ibi yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana n’abakunzi be ku rukuta rwa Instagram ubwo yari yabahaye umwanya wo kwisanzura bakamubaza ibibazo bashaka ubundi nawe akamusubiza.

Mimi yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye harimo n’uwamubajije ingorane ziri mu gushakwa nicyamamare agira ati”kugira ibanga ubuzima bwa we bwite.”

Aha kandi hari n’uwamubajije indirimbo ya The Ben akunda cyane inshuti magara y’umugabo we Mimi avuga ko akunda “Roho Yanjye” akaba ari indirimbo yanabaririmbiye mu bukwe bwa bo.

Ati “buri gihe n’iteka ryose, indirimbo nyayo ni Roho Yanjye!”

Comments

comments