AmakuruPolitiki

Umugore wa Bunyoni yari aherutse kwigamba mu rusengero ko Imana igiye kubazamura mu ntera akitwa umugore wa perezida

Umugore wa Alain Guillaume Bunyon uherutse gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’intebe mu Burundi, yari aherutse kujya mu rusengero yigamba ko yaba agiye kuzamuka mu ntera akitwa umugore wa Perezida.

Alain Guillaume Bunyoni wasimbuwe na Gervais Ndirakobuca kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, yari amaze iminsi avugwaho gushaka guhirika Perezida Evariste Ndayishimiye akamusimbura ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.

Amarenga y’ibibazo bitutumba hagati y’aba bayobozi, byagiye bigaragarira mu magambo bavugiraga mu ruhame, bumvikana basa nk’abahanganye.

Abasesenguzi bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi, bemeza ko Alain Guillaume Bunyoni yari amaze iminsi ari mu migambi yo gukorera Coup d’etat Evariste Ndayishimiye.

Umugore wa Bunyoni na we yari aherutse gusa nk’aho abicamo amarenga ubwo we n’umugabo we bari mu rusengero.

Ubwo bari bageze mu mwanya wo gushima Imana no gutanga amaturo y’Imana, Madamu wa Bunyoni yagiye imbere y’imbaga y’Abakristu, avuga ko afite byinshi byo gushimira Imana kuko umuryango we wagiye ugirirwa ubuntu ukazamuka.

Yavuze ko muri 2009 ubwo umugabo we yari Minisitiri usanzwe, Imana yamusezeranyije ko we n’umugabo we Imana igiye kubazamura ku rundi rwego bikaza no kuba kuko umugabo we ubu yari Minisitiri w’Intebe.

Ati “Imana yavuganye nanjye ko igiye kunzamura gusumbya, ivugana nanjye ibintu byinshi narabibonye n’ibindi ndabirindiriye [ashaka kuvuga ko agiye kuba umugore wa Perezida].”

Nyuma yo kuvuga iryo jambo yahise avuga ko ku bw’izo mpamvu yazanye ituro rikomeye. Ati “Ubwo rero sinaje mu nzu y’Imana amaramasa kuko aha nahakuye umugisha, ndatanga Miliyoni.”

Amakuru aturuka i Burundi, avuga ko Alain Guillaume Bunyoni wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yaba ari gucungishwa ijisho ndetse ko ashobora gukurikiranwa mu butabera.
Bunyoni n’umugore we bitabiriye amateraniro

Basanzwe ari Abakiristu bakomeye mu itorero
Twitter
WhatsApp
FbMessenger