Amakuru ashushye

Umugabo yihekuye yica abana be nawe ahita yiyahura

Muri Uganda, Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko yikoze munda maze yica abana be babibri nawe ahita yiyahura nyuma yo gupfa n’umugore we ko batamutekeye igitoki.

Uyu mugabo wakoze aya marorerwa yitwa Erikanjiro Behangiza avuka mu karere ka Kibaale muri Uganda, nyuma yo kwica abana be babiri akanagerageza no kwica umugore we ariko akaza gukizwa n’amaguru, ngo icyabimuteye ni uko yasabye ko bamutekera igitoki maze cyabura agafata umuhoro n’ishoka agatangira gutemugura abagize umuryango we.

Amakuru ava kuri polisi yo muri ako gace avuga ko mbere yuko yikora munda na mbere yuko yiyahura ngo yari yabanje kurwana n’umugore we amuziza nyine ko atamutekeye igitoki maze amuca amaboko ndetse n’ibindi bice by’umubiri akoresheje ishoka n’umuhoro..

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kibaale  yabwiye New Vision dukesha iyi nkuru ko abaturage bo mu cyaro cya Kitonya i  Bubango muri aka karere ka Kibaale,  batangarije polisi ko abo bana bishwe na se ubabyara bari bari mu kigero cy’imyaka 5 na 12.

Aba bana bahise bajyanwa mu bitaro biri i Mubende [ Mubende Regional Referral Hospital], ariko bakihagera bashiramo umwuka naho umugore we w’imyaka 20 , Jennifer Kyalingoza yajyanwe mu bitaro bya Kibaale  aho ari kwitabwaho n’abaganga bomora ibikomere yagize.

Avugana na polisi , umugore w’uyu mugabo , Kyalingonza, yavuze ko intandaro ari uko umugabo we yasabye ko yatekerwa igitoki ariko ntikiboneke kuko nta cyari gihari. Yagize ati:”Umugabo wanjye yazaga  agahita atangira kunkubita kuko yazaga yasinze, nari narabibwiye abayobozi,ntabwo nzi impamvu yahisemo kubikora gutya.”

Abatuye mu gace kabereyemo aya marorerwa bawiye New vision ko nubusanzwe uyu mugabo yari yarabaswe n’inzoga dore ko ngo buri gihe yatahaga yasinze.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger