AmakuruPolitiki

Umugabo yagiye gutwika ibitaro aba ariwe ushya ahunga ari kugurumana

Inzego zishinzwe umutekano muri Colombia zikomeje gushakisha cyane umugabo uherutse gufatwa amashusho na Camera z’uburinzi ari kugerageza gutwika ibitaro byo mu gace kamwe ngo n’uko byaguyemo abantu benshi.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo uyu mugabo yagiye kuri ibi bitaro bibaga byo muri Colombia kubitwika ngo abitewe nuko benshi mu barwayi babivuriwemo bapfuye.

Uyu mugabo yafashwe na Camera ari kumena lisansi ku bikuta by’iri vuriro hanze hanyuma acana umuriro uramutwika ahunga ari kugurumana.

Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko uyu yashakaga guhorera urupfu rw’abarwayi babagiwe muri biriya bitaro byo muri Colombia rwagati ahitwa Villavicencio.

Uyu mugabo wari wambaye kasike y’abamotari yegereye iyi nyubako mu gitondo cyo kuwa Gatatu atangira kuyisukaho lisansi.

Uyu abirangije yacanye ikibiriti ngo atwike ariko ku bw’ibyago bye ahita agurumana by’impanuka kuko lisansi yari yamumenetseho.

Mu kugurumana,uyu yirukanse agerageza gucika kugeza ubwo za camera zidakomeje kumufata.

Ba kizimyamwoto bahise bahagera bagerageza kuzimya ibi bitaro bitarafatwa n’umuriro nkuko ikinyamakuru El Tiempo cyabitangaje.

Uyu mugizi wa nabi ngo ntabwo aramenyekana gusa ubuyobozi bukomeje kumushaka cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger