AmakuruIyobokamana

Umugabo wavuze ko yageze muri paradizo akicara ku bibero bya Bikira Mariya hari abamuhaye urw’amenyo

Umugabo witwa Nkusi Jean Marie Vianney  hari abantu bamunenze ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibyo yavuze ko yicaye ku bibero bya Bikira Mariya ubwo yari ageze muri paradizo ari ibinyoma ndetse bakanavuga bishoboka ko ari uburyo yakoresheje agira ngo ashinge idini rye.

Nkusi Jean Marie Vianney ni umuhanzi wiyeguriye Imana by’akarusho, atuye muri Canada. Mu kiganiro cy’iminota makumyabiri n’amasegona ane,  yahaye umunyamakuru wa hano mu Rwanda ubuhamya ku bya mubayeho afite imyaka 12 ubwo yarwaraga akaremba akajya mu ijuru Imana ikamugarura ku isi imutumyeho abantu bayo ndetse akaba yaranagezeyo akicara ku bibero bya Bikira Mariya akamukorakora mu mutwe amuhumuriza ndetse na Yezu akamuha intashyo ngo azanire abo ku Isi.

Avuga ko yamenye Imana ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko. Ngo ari kumwe n’ababyeyi be mu gihugu cy’u Burundi, yaje kurwara Malaria. Avuga ko iyi ndwara yari ikomeye cyane ku buryo yahagaritse ibyo yakoraga byose kugeza ku mashuri yigaga. Hejuru y’ibyo ababyeyi be bari abakene nta bushobozi bari kubona bwo kumuvuza bitewe n’uko bari impunzi.

Uyu mugabo avuga ko isengesho rya ‘Dawe uri mu ijuru ‘ n’indamukanyo ya Malaika Gabriel waramukije Bikira Mariya amubwira ko azabyara umukiza Yesu Kristo aribyo yavugaga ndetse umubiri ugeze aho urananirwa  atashoboraga kurya no kunywa, bigera aho umutima we ujya muri paradizo arapfa.

Abivuga yagize ati: “Rero sinashoboraga kurya no kunywa. Umunsi umwe umutima wanjye ujya muri paradizo. Urumva ubwo narapfuye rero. ”

Akomeza asobanurako yabonye Paradizo ari ahantu heza cyane akaganira na Yezu ndetse akanicara ku bibero bya Bikiramaliya.

Ati:”Nageze ahantu heza cyane!, hari urumuri rwinshi kandi uwanyakiriye ni umugabo mwiza cyane witwa Yezu Kristo. Yaraje arambwira ati ‘Jean Marie amasengesho yawe twayumvise humura urakize. Yanyakirije urukundo rwinshi ku buryo aho muri paradizo nabonye ko ariho iwacu. Ku buryo sinifuzaga kugaruka aho mvuye ku isi. Muri ako kanya rero nisanga nicaye ku bibero by’umubyeyi Bikira Mariya. ”

Ibi nibyo byatumye aba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuga ko iyi ari imitwe yo kugira ngo ashinge idini rye ndetse azanabone abayoboke. Ku rundi ruhande ariko hari n’abamusabira imigisha ku Mana.

Umwe mu batanze igitekerezo yavuze ko uku ari ukwifuza kandi ko natihana ibyo yise ububeshyi n’ijuru atazaribona, akomeza avuga ko nta muntu n’umwe ku Isi wapfuye ngo azuke nkuko Uyu Nkusi Jean Marie Vianney abivuga. Ngo yaba abaye Yezu/Yesu wa kabiri.

Ibitekerezo bamwe batanze

Nkusi we avuga ko yapfuye akazuka kandi ngo nta bantu yabonye ku isi basa nka Yezu na Bikira Mariya.

Nkusi uhamya ko yageze muri paradizo, avuga ko Bikiramaliya na Yezu ari abantu beza cyane ku buryo nta bandi basa na we hano ku isi yigeze abona.

Ati:”Uwo mubyeyi Bikira Mariya rero yari umubyeyi usa neza cyane. Ari Yezu ari Bikiramariya nta bantu nari nabona hano ku isi basa nka bo. Ariko Bikira Mariya yari yicishije bugufi ankorakora mu mutwe, ku mugongo kugira ngo ya ndwara imvemo neza.”

Uyu mugabo yahamije ko yazutse mu bapfuye, ngo yakangutse aririmba indirimbo igira iti ‘Yezu akunda abana.’ Yanakoze indirimbo yise ‘Yego Mana’ yakubiyemo ubutumwa n’ubuhamya yakuye mu ijuru, avuga ko yayiririmbye atanga ubutumwa ku mpfubyi n’abapfakazi, abari mu buzima bugoye n’abandi abibutsa ko Yezu Kristo ari we utanga amahoro azira umubabaro.

Jean Marie Vianney Nkusi avuga ko ubutumwa yahawe na Yezu Kristo ari ukubwira abatuye isi ko Yezu/Yesu ariho kandi ari muzima. Ashishakariza abatuye isi kumvira ubutumwa bwiza bukubiye mu gitabo cyahumetswe n’Imana, Bibiliya.

Nkusi Jean Marie Vianney wageze muri paradizo.

Umva hano indirimbo ‘ Yego Mana ‘ ya Nkusi J Marie Vianney

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger