Imyidagaduro

Umugabo wakubise Radio bigatuma apfa yagejejwe mu rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Polisi ikorera muri Uganda yemeje ko  Wamala Troy yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Godfrey Wamala niwe ushinjwa 100% gukubita umuhanzi Mowzey Radio bikamuviramo gupfa , uyu mugabo wafashwe nyuma y’umunsi umwe gusa radio ashyinguwe kugeza ubu yagejejwe mu rukiko  rwa Entebbe aho agomba kubazwa urupfu rw’uyu muhanzi wababaje benshi.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Troy ni we ushyirwa mu majwi ko yakubise Moses Sekibogo Radio bikamuviramo kujya muri koma mu bitaro bya Case Hospital biherereye i Kampala nyuma akaza gupfa.

Producer Washington  wakoranaga bya hafi n’itsinda rya Goodlife Radio yabarizwagamo aho yafatanyaga na mugenzi we Weasel , avuga ko yari kumwe na Radio icyo gihe akubitwa , Washington niwe uri gusobanura uko byagenze kugira ngo uyu musore watabarutse afite imyaka 33  akubitwe .

Abara uko byagenze Washington yagize ati “Ubwo twasohokaga mu kabari tugiye kugera hanze,  Troy [Uyu musore ufungiwe Entebbe]  yasohotse adukurikiye asakuza cyane ngo mwasuzuguye nyira akabari, mwasuzuguye nyiri akabare. Ubwo yahise aterura Radio amukubita hasi. Ako kanya nahise numva umutwe wa Radio  usa n’umenetse. Icya mbere nakoze n’uguterura Mowzey ngira ngo muhe ubufasha bw’ibanze niko kumujyana kwa Muganga nubwo atabashije kurokoka .”

New vision dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko mu rukiko hari higanjemo abafana ba nyakwingendera bashaka kureba uwo mugiranabi, abenshi basabaga urukiko kumukanira urumukwiye yewe hari n’abavuga ako uyu mugabo nawe akwiye kwicwa.

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa kuwa 3 Gashyantare mu cyaro cya Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye. Mu banyarwanda bagiye guherekeza nyakwigendera harimo Safi , Muyoboke ndetse na SuperSexy usazwe yibera i Kampala muri Uganda.

Ashyingurwa , Radio yashyinguwe yambaye imyenda ya gisirikare , yaherekejwe nk’intwari, dore ko ntakindi cyarangwaga ahaberaga umuhango wo gushyingura  Radio uretse amarira gusa.

Radio yapfuye yujurije nyina umubyara inzu, uyu mubyeyi wa Radio yatangaje ko ashaka kuzihorera kuko ngo Radio yari byose kuri we ngo icyo atamuhaga ni icyo yabaga adafite.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger