AmakuruPolitiki

Umugaba mukuru wungirije wa UPDF yabwiye M23 amasaha ntarengwa bakoresha ikibagirwa uduce twose yafashe

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elweru yahaye gasopo M23 anayibutsa ko mu gihe UPDF yaba itegetswe na EAC kuyambura uduce yafashe no kuyisubiza inyuma bidashobora kuyitwara amasaha 24 itarabikora.

Ibi Gen Elweru yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yabazwaga aho UPDF ihagaze ku bibazo bya M23 na Guverinoma ya Kinshasa mu nama yamuhuje n’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Kubwa Gen Elweru asanga M23 ikwiriye gusubira inyuma mu birindiro yahozemo, kugirango ibiganiro by’amahoro bikomeze. Yakomeje avuga ko mu gihe ingabo za EAC zahabwa uburenganzira bwo kuyisubiza inyuma ,zabikora mu gihe gito gishoboka.

Yagize ati:”Ingabo za EAC zoherejweyo zigahabwa kuyisubiza inyuma ntibyatwara amasaha 24 , kandi ibi nabo barabizi”

Gen Elweru yabajijwe ku bivugwa ko Uganda yaba ifasha umutwe wa M23, yagize ati:” Uwo waba ari umwanzuro w’Ubwiyahuzi mu gihe turi mu bikorwa bihuriweho n’ingabo zacu (UPDF ) n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byo kurwanya umutwe wa ADF.”

Gen Elweru yashoje avuga ko Uganda ishyigikiye ko ibibazo biri hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa bigomba gukemurwa n’inzira y’ibiganiro mu kurengera ubuzima bw’abasivili.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger