AmakuruImikino

Umufana ukomeye wa APR FC yagiriye inama Perezida wa Rayon Sport

Ku munsi w’ ejo ku wa 8 Gicurasi nibwo uwahoze ari Umuvugizi w’ Ikipe y’ umupira w’ amaguru y’ ingabo z’ Igihugu APR ndetse akanaba n’ umunyamakuru kuri Radio 10 Kazungu Claver yagiraga inama Umuyobozi w’Ikipe y’umupira w’ amaguru Rayon Sport Rtd Uwayezu Jean Fidèle.

Yagize ati: “Ku bwange Kazungu Clever nagira inama Perezida Uwayezu Jean Fidèle ko nadatwara igikombe cy’ amahoro ko yakwegura kugira ngo atazangiza ibyiza yakoze kugira ngo bizorohere abazamusimbura.”

Yavuze kandi ko Rtd Jean Fidèle ari umwizerwa n’ umunyakuri ari yo mpamvu abona yaba umuyobozi mwiza wa FERWAFA ihoramo akajagari gatuma nta muyobozi uyirambamo bityo akaba ari we wayishyira ku murongo nk’ uko yabigenje muri Rayon ubwo yayikuraga mu Kajagari  akayishyira ku murongo.

Akayishakira ibiro byo gukoreramo ndetse ikipe ikagira abakozi bahoraho maze aza no kuyishakira abafatanyabikorwa batumye ikipe ibaho nk’ andi makipe muri Afurika.

Rtd Uwayezu Jean Fidèle 

Kazungu Clever

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger