AmakuruPolitiki

Umubano wa Julian Assange nyiri Wikileaks na Leta imucumbikiye wajemo agatotsi

Julian Paul Assange umugabo ufite inkomoko muri Australia , washinze urubuga rwa  Wikileaks mu 2006 urubuga ruzwiho kumena amabanga y’ibihugu bikomeye ndetse n’aya banyapolitike bakomeye ku Isi.

Uru rubuga WikiLeaks rwavuzwe cyane mu 2010 ubwo rwashyiraga hanze amashusho y’ingabo z’Amerika zirasa abaturage muri Afganistan. Julian Assange ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ibyo gufata ku ngufu mu gihugu cya Suède, ndetse Amerika ishushinja kumena amabanga yabo, gusa Assange nyuma yibyo byaha yashinjwaga yaje kwishyikiriza Polisi yo mu Bwongereza, nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Muri uko gufungurwa by’agateganyo Assange yahise ahungira muri Ambasade ya Equateur iri i Londrès atinya ko u Bwongereza bwamwohereza muri Amerika cyangwa muri Suède.

Uyu munsi Julian Assange we na Ambasade yahungiyemo umubano wabo ntiwifashe neza nyuma yaho Assange aherewe amabwiriza mashya arimo kujya yiyishyurira ibyo kurya, internet akoresha, gufura imyanda ndetse no kwita ku njangwe ye yirirwa izenguruka mu biro by’abakozi ba Ambasade.

Nyuma yayo mabwiriza yahawe mu kwezi gushize , uyu mugabo yahise ajuririra aya amabwiriza yahawe avuga ko ahugabanya uburenganzira bwe bw’ibanze, ariko urukiko kuri uyu wa Kabiri rwabiteye utwatsi, rutegeka ko agomba kubyubahiriza byanze bikunze.

Biravugwa ko Lenin Moreno uyobora Equateur yaba ari gukora ibi ngo amwambure ubuhungiro yari yaramuhaye muri ambasade yabo iri mu Bwongereza ikindi ngo ni uko yaba ari kunaniza Asssange we ubwe azikure muri iyi ambasade. Gusa Leta ya Equateur yavuze ko nta gahunda yo kumwambura ubuhungiro ifite.

Assange aramutse asohotse muri iyi ambasade yahungiyemo u Bwongereza bwahita bumuta muri yombi azira kuba yararekuwe by’agateganyo agahita acika. kandi akoherezwa muri Amerika kuko ashakishwa n’ubutabera bwaho ku bwo kumena amabanga ya Amerika, aramutse agezeyo yakatirwa urwo gupfa.

Kugeza ubu Julian Assange amaze imyaka  itandatu ari muri Ambasade ya Equateur, iri i Londres mu Bwongereza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger