AmakuruPolitiki

Ukraine yeretse Uburusiya ko itari agafu k’imvugwarimwe, nabwo butangaza ibyabwo

Intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje kugaragaza ko ntawe usangira n’udakoramo aho byemeza ko ubu ingabo za Ukraine zongeye kwigarurira tumwe mu duce yari yarajuweno n’Uburusiya.

Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza iremeza ko Ukraine irimo gutera intambwe igaragara mu kwisubiza uturere dutandukanye Uburusiya bwari bwarigaruriye.

Ingabo za Ukraine zemeza ko zigaruriye umujyi wa Izyum. Uburusiya nabwo bwemeje ko bwavuye muri uwo mujyi, ariko buvuga ko bwahavuye ku bushake bwabwo.

Abasesenguzi batangaza ko kwisubiza umwo mujyi wa Izyum ari intambwe ikomeye kuri Ukraine, kuko biganisha ku kwigarurira inzira Uburusiya bwacishagamo ibikoresho n’ibiryo by’abasirikare babwo bamaze amezi arenga atandatu ku rugamba muri Ukraine.

Uturere imirwano yakazemo turimo akarere ka Donetsk. Abasesenguzi bakeka ko Uburusiya bushobora kohereza izindi ngabo muri ako karere kari mu maboko ya Ukraine, muri gahunda yo gukazayo ibitero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger