AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine-Russia: Guterres wa UN yeruye avuga ko akanama k’umutekano k’uyu muryango kananiwe guhosha intambara

Umuyobozi mukuru wa UN Antonio Guterres yashize amanga anenga akanama k’umutekano k’uyu muryango, avuga ko katagize icyo gakora kuva intambara yatangira kwatsa umuriro hagati ya Ukraine na Russia.

Ibisasu bya rokete byakubise ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu ruzinduko rw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri uwo mujyi, aho yanenze akanama k’umutekano k’uyu muryango ayoboye.

António Guterres yavuze ko ako kanama kananiwe gukumira cyangwa gusoza intambara yo muri Ukraine.

Yavuze ko ibi ari “isoko y’akababaro kenshi, kubihirwa hamwe n’uburakari”.

Yongeyeho ati: “Reka mbisobanure neza: kananiwe gukora buri kintu cyose gafite mu nshingano zako mu gukumira no gusoza iyi ntambara”.

Aka kanama k’umutekano ka ONU, kagizwe n’ibihugu 15, by’umwihariko gafite inshingano yo gutuma ku isi habaho amahoro n’umutekano.

Ariko karanenzwe, harimo no kunengwa na leta ya Ukraine, kubera kunanirwa kugira icyo gakora kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi kwa kabiri.

Uburusiya ni kimwe mu bihugu bitanu by’ibinyamuryango bihoraho by’ako kanama kandi bwaburijemo imyanzuro irenze umwe kuri iyi ntambara.

Ibyo Bwana Guterres yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane nimugoroba ari kumwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, usanzwe yaranenze akanama k’umutekano ka ONU.

Yagize ati: “Ndi hano kugira ngo nkubwire Bwana Perezida, n’abaturage ba Ukraine, ko tutazaterera iyo [tutazacika intege]”.

Ariko Bwana Guterres yanashyigikiye umuryango ayoboye, yemera ko nubwo akanama k’umutekano “kagagaye”, ONU irimo kugira ibindi ikora.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “ONU ifite abakozi 1,400 muri Ukraine barimo gutanga ubufasha, ibiribwa, amafaranga [n’] ubundi buryo bw’ubufasha”.

Indi nkuru bisa

Perezida Putin yaburiye ibihugu by’amahanga byakwivanga mu ntambara ahanganyemo na Ukraine

Antonio Guterres yanenze akanama k’umutekano ka UN
Twitter
WhatsApp
FbMessenger