AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine nta mbabazi na mba ifitiye abasirikare bakuru ba Russia

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko undi musirikare w’Uburusiya w’ipeti rya Jenerali yiciwe mu btambara ikomeje gutizwa umurindi na Russia ubwayo.

Ntiyavuze izina ry’uwo musirikare, ariko umujyanama muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Ukraine yavuze ko Jenerali Majoro Oleg Mityaev yishwe na batayo igendera ku bitekerezo by’ubuhezanguni izwi ku izina rya Azov.

Ibitangazamakuru byo muri Ukraine byavuze ko Jenerali Mityaev yiciwe hafi y’umujyi wa Mariupol.

Ni Jenerali wa kane bivuzwe ko yishwe, bituma bamwe bibaza impamvu abasirikare nk’abo b’Uburusiya bo ku rwego rwo hejuru begera cyane ahabera imirwano.

Abasesenguzi bacyeka ko aba Jenerali bagera kuri 20 barimo kuyobora ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya muri Ukraine, bivuze ko niba impfu zimaze gutangazwa zemejwe, kimwe cya gatanu cy’aba Jenerali bamaze kwicirwa mu mirwano.

Hamwe n’uko gutakaza abasirikare bo hejuru, hari inzobere zimwe zemeza ko abo ba Jenerali batishwe gutyo gusa mu buryo butunguranye, ko ahubwo bishoboka ko Ukraine irimo kugambirira abasirikare bo hejuru b’Uburusiya.

Rita Konaev wo kuri Kaminuza ya Georgetown muri Amerika yabwiye BBC ati: “Sintekereza ko ibi ari impanuka. Ari umwe yaba ari impanuka, ariko aba benshi gutya ni abagambiriwe”.

Aganira n’ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika, umuntu wo mu itsinda ryegereye Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine ifite itsinda ryo mu butasi bwa gisirikare rishinzwe kwibasira abasirikare bo hejuru b’Uburusiya.

Uwo muntu yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Bagambirira aba Jenerali bakomeye, abapilote, abakuru b’imitwe irasisha intwaro za rutura”.

Mu gihe igisirikare cya Ukraine kirutwa ubwinshi, kugambirira abantu bo ku rwego rwo hejuru bishobora kuba igice cy’ingenzi mu ntambara yo guterana amagambo, nkuko bivugwa na Madamu Konaev.

Ati: “Dufashe ko harimo ikintu cyo kugambirira, ibi bitera akanyabugabo [abasirikare ba] Ukraine. Harimo ikintu cyo kumva ko barimo gutsinda. Bitera umuhate”.

Kuba Ukraine yagambirira abasirikare bo hejuru b’Uburusiya, bisaba ko iba izi aho baherereye. Abasesenguzi bavuga ko Uburusiya bukomeje gukoresha imiyoboro ifunguye (irangaye) y’itumanaho ishobora gutanga amakuru y’aho bamwe mu bagambiriwe baherereye.

Konrad Muzyka, umusesenguzi mu bya gisirikare wo mu kigo cy’ubugishwanama cyitwa Rochan Consulting, yabwiye BBC ati: “Niba Abarusiya barimo gukoresha telefone zigendanwa cyangwa amaradiyo [ibyombo] akoresha uburyo butagezweho mu kuganira n’abasirikare bo hejuru, Abanya-Ukraine bashyizwe igorora”.

Nyuma y’urupfu rw’undi musirikare wo hejuru – Jenerali Majoro Vitaly Gerasimov – Ukraine yatangaje amajwi avugwa ko ari ay’Abarusiya babiri bo ku rwego rwo hejuru bakora mu butasi bavugana ku rupfu rwa Jenerali, ndetse binubira kuba uburyo bw’itumanaho butekanye bwabo butarimo gukora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger