AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine irashinja Russia kurasa Abasivili bayo barenga 1200 mu munsi umwe

Ukraine yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ibisasu ku nzu mberabyombi yari yahungiyemo abasivili benshi bigatuma abenshi muri bo bahasiga ubuzima.

Ni inyubaho iherereye mu mujyi wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine umaze igihe waraburaburajwe n’ibitero.

Sergei Orlov wungirije umukuru w’uyu mujyi yavuz ko abantu hagati ya 1,000 na 1,200 bari barahungiye muri iyi nyubako. Umubare w’abahapfiriye n’inkomere ntuzwi neza.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yahakanye kurasa kuri iyi nzu mberabyombi.

Amashusho ya nyuma yo kuraswa kw’iyi nzu arerekana kwangirika gukomeye. Ibisasu by’imizinga n’indege by’abarusiya mbere byari byararashwe ku bitaro by’abagore, ku rusengero no ku nyubako za ‘apartment’ z’abantu muri uyu mujyi.

Inama y’ubutegetsi ya Mariupol yasohoye itangazo rivuga ko ingabo z’Uburusiya “zashenye ku bushake kandi ntacyo zitayeho” iyo nzu mberabyombi, ivuga ko “indege yarekuye bombe kuri iyi nzu aho amagana y’abaturage ba Mariupol bari bihishe.”

Itangazo ry’iyo nama y’ubutegetsi ya Mariupol rivuga ko umubare w’abahaguye n’abakomeretse utaramenyekana kuko umujyi ukomeje kuraswaho.

Amafoto y’iyo nzu mberabyombi yagenzuwe na BBC yerekana imyotsi izamuka hejuru y’ibisigazwa by’inzu nyuma yo kuraswaho.

Inzu mbera byombi mbere yo kuraswaho

Amafoto y’icyogajuru yo kuwa 14 Werurwe(3) – yatanzwe na kompanyi y’abanyamerika ya Maxar – yerekana ijambo “Abana” ryari ryanditswe ku butaka mu nyuguti nini z’Ikirusiya mu kuburira indege z’abarusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yamaganye iraswa ry’iyo nzu kandi avuga ko Uburusiya bwayirashe nkana.

Mu ijambo yavuze kuwa gatatu nijoro, yagize ati: “Imitima yacu ishenguwe n’ibyo Uburusiya burimo gukorera abaturage bacu. Kuri Mariupol yacu.”

Dmytro Kuleba minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, hamwe n’iriya nama y’ubutegetsi ya Mariupol, bavuze ko iki gitero ari “icyaha cy’intambara” cyakozwe n’Uburusiya.

BBC yabwiwe ko abana benshi n’abantu bakuze bari barahungishirijwe muri iriya nyubako, kandi imibereho yabo yagendaga iba mibi vuba vuba.

Petro Andriushchenko, umujyanama w’umukuru w’uyu mujyi, yavuze ko abatabazi bari kugorwa no kugera kuri iriya nyubako kubera ibisasu bikomeje kuraswa ubudakuraho.

Abategetsi muri Mariupol bavuga ko abantu bagera ku 2,400 bamaze kwicwa muri Mariupol kuva iyi ntambara yatangira. Benshi mu bapfa bashyingurwa mu myobo ya rusange.

Abantu babarirwa mu 300,000 baheze muri uyu mujyi, aho amazi, amashanyarazi na gas bitakigera kandi ingabo z’Uburusiya ntizemera ko hari ubufasha bugezwa muri uyu mujyi.

Nyuma y’amasaha kurasa iriya nzu bimenyekanye, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yahakanye ko hari igitero cy’indege cyagabwe kuri iyi nzu mberabyombi, nk’uko byavuzwe n’ibiro ntaramakuru RIA.

Imodoka zigera ku 1,500 zabashije guhunga umujyi wa Mariupol kuwa gatatu, nk’uko bivugwa na Orlov umukuru wawo wungirije. Ariko avuga ko hari igitero cyakozwe kuri izi modoka kigakomeretsa abantu batanu barimo abana.

Peter Maurer, ukuriye umuryango utabara imbabare ku isi Croix Rouge, yasabye ko bahabwa amayira yo kugera ku basivile bagotewe ahari intambara, bari “mu kababaro gakomeye”.

Peter wageze muri Ukraine mu ruzinduko rw’iminsi itanu yavuze ko ibiri muri Mariupol ari “ugukabya inzozi mbi”.

Indi nkuru

Ukraine nta mbabazi na mba ifitiye abasirikare bakuru ba Russia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger