AmakuruPolitiki

Ukraine ihanganye na Russia mu ntambara ikakaye iravugwaho kurasa muri Pologne

Igisasu cya Missile cyarashwe muri Pologne kigahitana Abaturage, biravugwa ko gishobora kuba icya Ukraine nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) Jens Stoltenberg.

Mu gihe amaperereza kuri icyo gisasu akomeje kuba hafi y’umupaka wa Ukraine, yagize ati: “Birashoboka cyane ko iyi ari misile y’ubwirinzi bw’ikirere bwa Ukraine”.

Ariko yashimangiye ko Uburusiya nubundi ari bwo nyirabayazana kubera igitero cyabwo kuri Ukraine gikomeje.

Ukraine ubwayo ikomeje kuvuga ko Uburusiya ari bwo mu by’ukuri bwarashe iyo misile.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Perezida Volodymyr Zelensky yagize ati: “Sinshidikanya ko iyi atari misile yacu.

“Nemera ko iyi yari misile y’Uburusiya, nshingiye kuri raporo z’igisirikare cyacu”.

Zelensky yavuze ko ari ngombwa ko Ukraine yemererwa kugira uruhare mu iperereza kuri icyo gisasu cyaturikiye mu murima wo mu cyaro cya Przewodow, kiri mu ntera ya kilometero 6 uvuye ku mupaka na Ukraine.

Ubwirinzi bw’ikirere bwa Ukraine bwarafunguwe (bwari burimo gukoreshwa) ku wa kabiri ubwo Uburusiya bwagabaga icyemezwa ko ari cyo gitero cya mbere kinini cya za misile kibayeho mu mezi icyenda ashize kuva buteye Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri.

Za misile z’Uburusiya zibarirwa muri za mirongo zibasiye ibice bitandukanye by’igihugu ariko Ukraine ivuga ko yashoboye guhanura nyinshi muri zo.

Icyo gitero kinini, cyabaye ubwo inama y’ibihugu 20 bikize ku isi byo mu itsinda G20 byari mu nama muri Indonesia, cyamaganwe n’amahanga.

Ni mu gihe amakuru ya misile yarashwe ku butaka bwa Pologne, umunyamuryango wa OTAN, yateje ubwoba bwuko intambara yo muri Ukraine ishobora kuba irimo gufata indi ntera iteje ibyago.

Stoltenberg yavuze ko OTAN yasezeranyije ko kubera ibyabaye izaha Ukraine “ubwirinzi bw’ikirere bugezweho kurushaho”.

Ukraine si umunyamuryango wa OTAN ariko ihabwa imfashanyo nyinshi ya gisirikare n’uyu muryango.

Ari i Buruseli mu Bubiligi ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango, umukuru wa OTAN yagize ati:

“Uyu munsi [ku wa gatatu] nitabiriye inama y’itsinda ryo gushyigikira Ukraine aho abanyamuryango ba NATO n’abafatanyabikorwa basezeranyije nanone ubwirinzi bw’ikirere bugezweho kurushaho kugira ngo dushobore gufasha guhanura misile z’Uburusiya.

“Ariko uburyo bwiza bwo kwirinda ibintu nk’ibi mu gihe kiri imbere ni uko Uburusiya buhagarika intambara.

“Nta kibigaragaza dufite cyuko iki ari igitero gikozwe ku bushake cy’Uburusiya”.

Ariko yongeyeho ko “nta gushidikanya ko Uburusiya ari bwo nyirabayazana kuko ibi ntibyari kuba byabayeho iyo Uburusiya buba butaragabye ibitero byinshi bya misile ku mijyi ya Ukraine ku munsi w’ejo, nkuko babikoze [bwabikoze] inshuro nyinshi mbere muri iyi ntambara”.

Mbere yaho ku wa gatatu, Perezida wa Pologne Andrzej Duda yavuze ko nubwo misile yakorewe mu Burusiya yo mu bwoko bwa S-300 ari yo bishoboka cyane ko yarashwe ikica abo bantu, nta gihamya ihari yuko yarashwe n’Uburusiya.

Abajijwe niba bishoboka ko ibiganiro bigamije amahoro byabaho hagati y’Uburusiya na Ukraine, Stoltenberg yavuze ko amagerageza yabayeho mbere yagaragaje ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin “nta bushake bwo kugira ibyo yemera no kuganira” afite.

Yagize ati: “Tugomba kumva ko niba Putin n’Uburusiya bahagaritse imirwano tuzabona amahoro ariko niba Zelensky na Ukraine bahagaritse imirwano, ubwo Ukraine izareka kubaho nk’igihugu cyigenga gifite ubusugire”.

Jenerali wo mu gisirikare cy’Amerika na we ku wa gatatu yavuze ku ntambara yo muri Ukraine, avuga ko hashobora kubaho “umuti [igisubizo] wa politiki aho, mu buryo bwa politiki, Abarusiya bava” muri Ukraine.

Ariko uyu Jenerali Mark Milley, ukuriye urwego rw’abakuru b’ingabo mu gisirikare cy’Amerika (ruzwi nka Joint Chiefs of Staff), yaburiye ko intsinzi ya Ukraine hakiri kare idashoboka, nubwo Ukraine mu gihe cya vuba aha gishize hari ibice yisubije.

Ari mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon, Jenerali Milley yabwiye abanyamakuru ati:

“Ibyo gushoboka kw’intsinzi y’igisirikare cya Ukraine – isobanurwa nko kwirukana Abarusiya bakava [ahantu] hose muri Ukraine harimo no muri Crimea [Abarusiya] bavuga ko ari iyabo – ibyuko ibyo byashoboka vuba aha ntibiri ku kigero cyo hejuru, mu rwego rwa gisirikare”.

Jens Stoltenberg yavuze ko OTAN igiye guha Ukraine “ubwirinzi bw’ikirere bugezweho kurushaho”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger