AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine: Abakuze n’abasheshakanguhe bariguhungishwa hifashishijwe ingororofani n’ubundi buryo(Amafoto)

Mu buryo bwo gufasha abakuze, abafite ubumuga n’abasheshakanguhe guhunga kubera intambara irimbanyije hagati ya Ukraine n’Uburusiya, harikwifashishwa ingorofani n’ubundi buryo kandi ingabo nizo zirigufasha abaturage muri ubwo buryo.

Uburusiya bukomeje kurasa ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye muri iki gihugu, abahunze barenze miliyoni 1.5, mu gihe ibihano ku Burusiya nabyo bikomeje kwiyongera.

Uburusiya bwahagaritse kurasa ubugira kabiri ngo abasivile bahunge

Ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya byatangaje ko ingabo z’iki gihugu kuwa mbere (Ejo hashize) zihagarika kurasa kugira ngo zihe inzira yo guhunga abaturage bo mu mijyi myinshi muri Ukraine.

Ako gahenge katangiye saa yine zuzuye (saa tatu mu Rwanda) kugeza saa moya z’ijoro (GMT) nk’uko bivugwa na minisiteri y’ingabo z’Uburusiya.

Imijyi ya Kyiv, Kharkiv, Mariupol na Sumy imaze iminsi iraswaho ibisasu irafungurirwa inzira z’abashaka guhunga muri ako gahenge.

Inzira zo guhunga zatangajwe n’ikinyamakuru RIA Novosti cya leta y’Uburusiya zerekana ko abasivili bashobora guhungira mu Burusiya cyangwa muri Ukraine.

Inzira z’abava i Kyiv zirerekeza muri Belarus – igihugu cy’inshuti y’Uburusiya, abava i Kharkiv bahawe inzira yerekeza mu Burusiya gusa.

Inzira ziva mu mijyi ya Mariupol na Sumy zirajya mu yindi mijyi ya Ukraine no mu Burusiya nk’uko ibiro ntamakuru AFP bibivuga.

Muri weekend, umuhate wo guhagarika imirwano ngo abasivile bahunge umujyi wa Mariupol umaze iminsi udafite amazi n’amashanyarazi warananiranye.

Impande zombi zashinjanya gukomeza kurasana mu gihe cy’amasaha y’agahenge bari bumvikanye.

Ubu amasaha y’agahenge yari yatanzwe, yarangiye nukuvuga ko urugamba rugomba gukomeza kwambikana hizewe ko nta muturage warugwamo bitewe nnowimwa inzira zo gukiza amagara ye.

Indi nkuru bisa

Abasirikare babiri ba Ukraine barikurugamba bashyingiranywe mu birori byihariye(Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger