AmakuruPolitiki

Uko OPERATION yakozwe ibyari ubucuti bikarangirira muri RIB; Minisitiri Gatabazi muri Dosiye ya Bamporiki

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, nibwo hatangiye kuburanishwa urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Nta munyamakuru wabashije kumenya igihe Bamporiki yagereye ku rukiko, ntawarabutswe imodoka yamuzanye n’uko yaje, kuko guhera saa moya n’igice z’igitondo yari mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Bigaragara ko yazindutse iya rubika n’ubwo urubanza rwagombaga gutangira saa mbiri zuzuye.

Bamporiki Edouard yitabye urukiko atambaye amapingu, ndetse bigaragara ko yidegembya kuko yanagaragaye avugira kuri telefone ye akajya anayandikiraho yisanzuye nta nkomyi.

Bitandukanye n’ubushize ubwo yitabaga adafite umwunganira, uyu munsi bwo Bamporiki yitabye urukiko yunganiwe n’Abanyamategeko babiri, barimo Me Evode Kayitana utari uri mu rukiko wamwunganiye akoresheje ikoranabuhanga rya ’Skype’ mu gihe Me Habyarimana Jean Baptiste we bari bari kumwe mu rukiko.

Bamporiki yabwiye urukiko ko aburana yemera icyaha ariko umwe mu bamwunganira Me Habyarimana Jean Baptiste azamura inzitizi avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

Ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko ko iyo nzitizi rwayitesha agaciro kuko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Urukiko rwafashe umwanya utarambiranye wo kwiherera ngo rufate umwanzuro ku nzitizi y’iburanisha yazamuwe n’abunganira uregwa, maze rwanzura ko nta shingiro ifite kuko uru rukiko rufite ubwo bubasha, maze urubanza byanzurwa ko rukomeza.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure ibyaha bibiri burega Bamporiki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gatera Norbert ufite Company yitwa “Norbert Business Group” ikora inzoga zizwi nka Gin akaba ari nawe nyiri Romantic Garden, yari inshuti ya Bamporiki by’igihe kirekire.

Ngo uruganda rukora inzoga rwa Norbert rwaje gufungwa kuko rwubatswe binyuranyije n’amategeko.

Gatera Norbert yandikiye Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB arumenyesha ko ari gutotezwa na Bamporiki amusaba ruswa kandi ko yishinganishije ngo mu gihe yaba afungiwe ubucuruzi hazabe hazwi ikibyihishe inyuma.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Bamporiki, Gatera n’undi witwa Shema ufatanyije business na Norbert, bahuriye muri imwe muri hotel z’i Kigali, icyo gihe Gatera Norbert akaba yari yitwaje Miliyoni 5 z’avance muri Miliyoni 10 yari yatswe na Bamporiki.

Bamporiki, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali bwana Merard Mpabwanamaguru, Gatera na Shema ngo bahuriye muri iyo hotel, Bamporiki yakira ayo mafaranga ayajyana kuri ’reception’ y’iyo hotel yakirwa na ’Receptionist’ witwa Muhire Martin.

Bamporiki yahise ategeka ko ayo mafaranga abarwa anategeka ko Miliyoni 2 ajyanwa mu modoka ya Visi Meya Merard andi akajyanwa mu modoka ya Bamporiki. Kubera ko umushoramari Gatera yari yatanze amakuru mbere kuri RIB, Bamporiki yahise afatirwa muri parking y’iyo hotel.

Mu rukiko kandi hagaragajwe ko mu 2021 nabwo Bamporiki yagize uruhare mu ifungurwa ry’umugore wa Gatera Norbert agahabwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 10 nk’ishimwe ryo gufunguza umugore w’uwo mushoramari.

Bamporiki yahawe umwanya ngo yiregure, maze atangira asaba imbabazi. Bamporiki yasabye imbabazi Urukiko, azisaba Umukuru w’Igihugu n’umuryango w’Abanyarwanda muri rusange. Yavuze ko umubano we n’umushoramari Gatera Norbert waranzwe n’amafaranga kuva 2005 kugeza ubwo gutandunya amafaranga ye n’aya Gatera byagorana.

Ubushinjacyaha busabye urukiko kwitondera ubwiregure bw’uregwa nk’umuntu usanzwe afite impano yo kuba umusizi.

Abari mu cyumba cy’iburanisha babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo batangiraga kumva ’Dossier’ ya Bamporiki ijemo Mayor w’umujyi wa Kigali na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu birori Gatabazi na Bamporiki bari batumiwemo n’inshuti bahuriyeho na Gatera, ngo hari undi mushoramari wari ufite business nk’iya Gatera kandi byegeranye, uwo mushoramari muri ibyo birori ngo yari arimo yinginga Minisitiri Gatabazi ngo amukorere ubuvuguzi ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo ntafungirwe kandi ngo Minisitiri Gatabazi yemeye ubwo buvugizi.

Mu kwiregura Bamporiki yabwiye Urukiko ko Miliyoni 5 zatanzwe na Gatera, miliyoni 2 koko zajyanwe mu modoka ya Visi Meya, ariko miliyoni 3 zo zasigaye kuri ’reception’ ya hotel kugira ngo bajye bayanywera.

Bamporiki yabwiye Urukiko ko kugeza ubwo yafatwaga azi neza ko Visi Mayor Merard atari azi ko mu modoka ye Bamporiki yoherejemo Miliyoni 2.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.

Bamporiki yahise abwira urukiko ko ibihano asabiwe bitatuma agira icyo amarira igihugu cyangwa icyo we yimarira ; akomeza gutakamba asaba imbabazi.

Me Habyarimana wunganira Bamporiki yasabye urukiko ko ibihano umukiliya we yasabiwe byasubikwa. Umucamanza yahise apfundikira iburanisha, yanzura ko Urubanza rukazasomwa tariki 30 Nzeri 2022 saa munani z’amanywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger