AmakuruPolitiki

Uko imboni y’ubusesenguzi ibona umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DRCongo

Umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DRCongo, ukomeje kwiganza mu mitwe y’abaturage b’ibi bihugu byombi, bicaye biteze ko isaha n’isaha umuriro w’amasasu wabaca hejuru.

Umusesenguzi mu bya Politiki, avuga ko Perezida Felix Tshisekedi aramutse akomeje guhagarara ku byo aherutse gutangaza ko inzira za dipolomasi niziramuka zanze ntakizabuza kuyoboka iy’intambara, byaba ari ho byerekeza, ariko ko yaba we [Tshisekedi] ndetse n’abajyanama be, babizi neza ko badashobora gutera u Rwanda.

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda, bamwe mu basesenguzi bavuga ko aho ibintu byerecyeza hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu atari heza.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi uherutse kugirira uruzinduko mu Bwongereza, yagiranye ikiganiro n’Abanyekongo baba muri iki Gihugu, bamusaba gutera u Rwanda, abasubiza ko “inzira y’ibiganiro ari yo ashyize imbere ariko ko niyanga ntakizabuza ko habaho iy’intambara.”

Muri icyo cyumweru, Tshisekedi yatangarijemo ubu butumwa, ni bwo intambara hagati ya FARDC na M23 yubuye, aho bivugwa ko igisirikare cya Congo ari cyo cyakomye rutenderi kikagaba ibitero mu birindiro by’uyu mutwe.

Kuva intambara yakubura, umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gusubira irudubi, ndetse bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Congo Kinshasa bongera gukoresha amagambo aremereye ku birego bashinja u Rwanda.

Byafashe indi sura mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Guverinoma ya Congo yafataga icyemezo cyo kwirukana Uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu.

Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya Katembwe akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rufasha M23.

Yagize ati “Amashusho yafashwe n’indege zakoreshejwe mu bugenzuzi, agaragaza umubare munini w’ingabo z’u Rwanda zije gufasha M23 mu kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo z’Igihugu. Kubera iyo mpamvu, inama nkuru y’umutekano isabye Guverinoma kwirukana Ambasaderi Vincent Karega mu gihe kitarenze amasaha 48 amenyeshejwe icyo cyemezo.”

Ni icyemezo kitashishimije Guverinoma y’u Rwanda, na yo yahise ishyira hanze itangazo rigaragaza ko yababajwe na cyo.

Iri tangazo ryasohotse ku Cyumweru, rigira riti “U Rwanda rubabajwe no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent karega.

Muri iki gihe dukomeje gucungira hafi ibibazo bya Congo ; Abashinzwe umutekano ku mupaka duhuriyeho na DRC bari maso.”

Umusesenguzi mu bya Politiki, Alexis Nizeyimana avuga ko akurikije uko ibibazo biri gahati y’ibi Bihugu byombi bikomeje kuzamuka, abona aho bigana atari heza.

Agaruka ku biherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi ko inzira za Dipolomasi ziramutse zanze habaho iy’intambara, Alexis Nizeyimana yagize ati “Aramutse ari uguma ku ijambo yavuze, umuntu yavuga ko ari ho byerecyeza, ariko ari we, ari abajyanama be mu by’umutekano barabizi ko badashobora gutera u Rwanda.”

Gusa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame we yagaragaje ko agishyize imbere inzira z’ibiganiro kandi ko ziramutse zubahirijwe n’impande zombi, umuti w’ibibazo waboneka.

Yabitangaje ubwo yagarukaga ku kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres cyagarukaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yagize ati “Mu masaha macye ashize, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo. Inzira n’uburyo bwo kubihosha, no kuganira ku iherezo by’ibi bibazo mu nzira y’amahoro ; ni ukubakira ku masezerano y’I Nairobi, Luanda n’indi miryango mpuzamahanga. Tugomba kwiyemeza kubyubahiriza.”

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye intumwa ya Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Congo.

Izindi nkuru wasoma

Gen.Kabarebe yamaze amatsiko abikanga intambara hagati y’u Rwanda na DRCongo

Ingabo z’u Rwanda zafashe undi musirikare wa DRC wari winjiye mu gihugu afite imbunda

Umutwe wa M23 washyizeho umuyobozi w’Umujyi wa Bunagana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger